Umuraperi Chance the Rapper yakoze ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare
Chance the Rapper, umwe mu baraperi bakiri bato bafite ibigwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarushinze n’umukunzi we babyaranye mu birori bikomeye byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu muziki no mu bindi.
Uyu musore w’imyaka 25 ufite igihembo cya Grammy yasezeranye kubana n’umukobwa w’inzozi ze kuva mu buto bwabo witwa Kirsten Corley mu birori bikomeye byabereye ahitwa Pelican Hill resort kuri Newport Beach ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Werurwe 2019.
Isezerano ryabo ryahawe umugisha n’abantu bo mu miryango yabo yombi bagera ku 150 ndetse n’inshuti zitandukanye ziganjemo amasura azwi cyane ku Isi. Ubu bukwe bwarimo Kim Kardashian na Kanye West, umunyarwenya Dave Chappelle n’abandi.
Hari umuteguro w’umweru n’indabo z’iroza z’umweru aho abageni bari butambuke hose, na bo bari bambaye umweru Kristen mu ikanzu yera cyo kimwe na Chance the Rapper ku ikote rye gusa yari yarengejeho akanigajosi k’umukara.
Ababonye ibi birori bahamirije itangazamukuru ko byari ibirori bihambaye mu bwiza, mu gutangira byatangiranye n’injyana ituje inogeye amatwi, bigeze hagati umukobwa wabo muto witwa Kensli aza yiruka abasanganira, Chance the Rapper ahita amuterura.
Kim Kardashian na Kanye West babaye ibyamamare bya nyuma mu kugera mu bukwe nk’uko bamwe mu babutashye babihamije. Ngo bakurikiye aho abageni basomana nyuma yo kwemererwa kuba umugore n’umugabo.
Nyuma y’ibirori aba bombi bakomeje kuganira na Dave Chappelle inshuti bahuriyeho n’abageni hanyuma Chance the Rapper arabasanganira bamushimira intambwe ikomeye yateye bamuhobera, ubundi basangira ‘champagne’ berekeza ahabereye ibirori byo kwiyakira. Bose bari bafite inseko yo kumwenyura.
Chance na Kirsten basezeranye mu mategeko mu mezi abiri ashize mu gace ka Cook i Chicago ku wa 27 Ukuboza. Ubukwe bwabo buje nyuma y’umwaka umwe uyu muraperi ashinze ivi. Yasabye umukunzi we Kristen Katrina Corley ko babana mu gihe bari basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa witwa Kensli Bennett bakiriye mu 2015 bagashwana mu gihe gito akimara kwibaruka ariko baza kongera kwiyunga bakomeza urukundo.
Mu minsi ishize, Chance the Rapper yagarutse ku nshuro ya mbere abona umugore we, yavuze ko yari yitabiriye ibirori by’umubyeyi we mu biro by’aho yakoreraga, ku myaka icyenda nibwo yabonye abakobwa batatu bari mu kigero cye baririmba indirimbo ‘Independent Women’ ya Destiny’s Child.
Icyo gihe ngo yashatse kubasanganira ngo abyinane n’umukobwa w’inzozi ze yari abonye ariko se aramwangira, undi akubita agatoki ku kandi ati “Uzambera umugore”. Mu minsi mike mbere y’ubukwe bwabo yagize ati “Izi mpera z’icyumweru ndabyinana n’umugore wanjye mu gihe nyacyo n’ahantu nyaho kuko ni inzozi zanjye narose kuva nkiri muto.”

Ibitekerezo