Siporo

Umupira si amagambo, APR FC ndaysihaka mu gikombe cy’Amahoro - Kwizera Olivier

Umupira si amagambo, APR FC ndaysihaka mu gikombe cy’Amahoro - Kwizera Olivier

Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier yifatiye ku gahanga abasifuzi basifuye umukino banganyijemo na APR FC 1-1, avuga ko ayifuza ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Uyu munsi Rayon Sports yari yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

Uyu mukino wari utegerejwe na benshi, warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.

Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu maze APR FC iza kucyishyura kuri penaliti.

Gusa iyi penaliti ntabwo yavuzweho rumwe aho na Kwizera Olivier ari mu bakinnyi batayishimjye aho yavuze ko nta cyabaye.

Uyu munyezamu yavuze ko umukino bari bawufite babuze amahirwe gusa.

Ati "Ikipe twayirushije ni uko twabuze amahirwe, ariko ndakeka ko ubutaha bizagenda neza."

Agaruka kuri penaliti yavuze ko yibwe nta kosa ryabaye, gusa ngo bagaragaje ko umupira w’amaguru atari amagambo ari mu kibuga.

Ati "Kuri iriya penaliti ntacyabaye, ariko mu mupira w’amaguru niko bigomba kugenda kandi umupira ntabwo ukinirwa hanze, ukinirwa mu kibuga ndekeka twabarushije 100%."

Kwizera abajijwe niba yifuza guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, yagize ati "ndabyifuza kandi niduhura tuzayitsinda."

Uyu munyezamu yemeje ko bagifite amahirwe ku gikombe cy’Amahoro ndetse n’igikombe cya Shampiyona.

Kwizera Olivier yavuze ko bakagombye kuba batsinze uyu mukino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Niyozima
    Ku wa 3-05-2026

    Oriviye uzwi nkagisweka niwem muzamu ukomeye Kandi Uzi umupira apeli yatwibye peee byeruye abazifuzi kuki batinya apeli koko

IZASOMWE CYANE

To Top