Umunyarwenya ukomeye mu Bwongereza yapfiriye imbere y’abafana
Umunyarwenya wubatse izina mu Bwongereza, Ian Cognito yapfuye mu buryo butunguranye ubwo yari imbere y’abafana akora igitaramo mu mpera z’icyumweru gishize.
Ian Cognito w’imyaka 60 yapfuye atunguranye, nta burwayi buzwi yari afite muri iyo minsi uretse gusa ko yari yabanje kubwira inshuti ze mbere y’uko ajya imbere y’abafana ko yumva umutima we utameze neza.
Iki gitaramo cya Ian Cognito cyabereye ahitwa Atic Bar mu Mujyi wa Bicester mu bilometero bigera kuri 14 uvuye mu majyaruguru ya Oxford.
CNN yatangaje ko Ian Cognito yashizemo umwuka mu gicuku cyo ku wa 12 Mata 2019.
Ian Cognito yaje imbere y’abafana akigera kuri stage apfukama hasi umutwe awurebesha inyuma cyo kimwe n’amaboko. Ibi ntibyatunguye abafana n’abamutumiye kuko ngo bakekaga ko ari uburyo bwihariye atangiranye urwenya rwe.
Abafana bakomeje kuzamura amajwi bamugaragariza ko bishimye ariko akomeza gupfukama ntiyahaguruka, mu minota mike cyane nibwo abari bamwegereye babonye ko hari ikitagenda bahita bamwegera ngo bamwiteho.
Ahagana saa yine z’ijoro bahise bahamagaza abaganga ngo batabare Ian Cognito ariko bidatinze byahise bitangazwa ko uyu munyarwenya yashizemo umwuka.
Ryan Mold, nyiri aha hantu umunyarwenya yapfiriye, yabwiye CNN ati “Akimara gupfukama abafana babonaga ari ibisanzwe, bakekaga ko ari bumwe mu buryo bwo gutangira urwenya rwe.”
Akigera imbere y’abafana ngo babonaga nta kibazo na gito afite ariko amaze kumererwa nabi ikipe yateguye igitaramo n’abaganga bahise basohora abantu bose batangira kumwitaho ariko birangira apfuye.
)
Ibitekerezo