Imyidagaduro

Umukunzi wa Lague yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi

Umukunzi wa Lague yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi

Uwase Kelia akaba umugore wa rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague yakorewe ibiroi byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’, ni mu gihe ubukwe ari mu kwezi gutaha.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu mukobwa yasangije amafoto abamukurikira y’uko uyu muhango ukorerwa abakobwa mbere y’uko bakora ubukwe wari umeze.

Uyu muhango ubaye mu gihe tariki ya 4 Ukuboza ari bwo ubukwe bwabo buzaba, bakaba bazasezeranira mu itorero rya Philadelphia Rhema Church Kimironko.

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, nibwo Byiringiro Lague yafashe umwanzuro yambika Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana impeta ya fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore.

Undi yarabyemeye ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Byiringiro Lague na Uwase Kelia nubwo batakunze gushyira hanze iby’urukundo rwabo cyane nk’ibindi byamamare, barakundana cyane ndetse n’isnhuti zabo za hafi zirabizi, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko bakaba bazakora ubukwe nyirizina mu Kuboza 2021.

Agiye kuva mu cyiciro cy'abakobwa
Yasezeye ku rungano rwe
Uwase Kelia umugore wa Byiringiro Lague
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top