Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika utwitiwe n’umuraperikazi, Cardi B yahamijwe ko ari we se w’umwana w’umunyamidelikazi rurangiranwa witwa Aileen Lopera.
Umukinnyi wo muri NFL, Stefon Diggs, akaba ari umukunzi w’umuraperikazi Cardi B, yemejwe ko ari se w’umwana w’umunyamideli witwa Aileen Lopera, witwa Charliee Harper Diggs-Lopera.
Amakuru yemejwe n’umwunganizi mu mategeko wa Lopera, Me Tamar Arminak, wabwiye ikinyamakuru Page Six ati “Isuzuma ry’uturangasano tw’amaraso ryemeje ko Diggs ari se w’umwana. Ubu byemejwe kandi Diggs yemeye kuzajya atanga uruhare rwe, umukiriya wanjye yizeye ko bazafatanya kurera umwana neza.”
Ibyo byakurikiye ikirego Lopera yari yatanze mu Kuboza 2024 asaba ko urukiko rumuha uburenganzira bwo kurera no kurinda umwana, mu gihe Diggs yagombaga guhabwa gusa uburenganzira bwo kumusura.
Lopera kandi yasabaga ko Diggs yishyura ibikenerwa byose byo mu gihe yari amutwitiye ndetse akishyura n’amagarama y’abanyamategeko.
Nyuma yo kubyara muri Mata 2025, Lopera yagaragaje ko yifuza ko umwana we Charliee akurira mu rukundo n’ubufatanye hagati y’ababyeyi bombi n’ubwo ibibazo by’amategeko bitari byakarangiye burundu.
Muri Nyakanga, Diggs yajuriye ikirego asaba ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo hamenyekane niba koko ari we se w’umwana, avuga ko atari yizeye neza isano.
Nyuma yo gusohoka kw’ibisubizo byemeza ko ari se, Diggs yasabye ko bombi bahabwa uburenganzira bungana bwo kurera no kurinda umwana, ndetse amafaranga yose ajyanye n’ibyavuzwe akajya atangwa mu buryo bungana.
Mu gihe ibi byose byaberaga mu rukiko, Stefon Diggs yari amaze gutangira urukundo rushya n’umuraperikazi w’icyamamare Cardi B, wemeje ko atwite inda ye ya kane, ari nayo y’umwana wabo wa mbere bafitanye.
Mu kiganiro yagiranye na CBS Mornings muri Nzeri, Cardi B yagize ati “Ndishimye kandi nishimye kuba ndi kwitegura kubona undi mwana. Ntekereza ko ndi mu bihe byiza kandi mfite imbaraga nyinshi. Nubwo ndi gukora cyane, nishimira ko byose ndimo kubikora nk’umubyeyi ugiye kongera kwibaruka.”
Cardi B, ufite imyaka 33, asanzwe afite abana batatu aribo Kulture w’imyaka 7, Wave w’imyaka 4, na Blossom w’umwaka – yabyaranye n’umuraperi Offset bigeze kubana ariko ubu bakaba baratandukanye. Ku ruhande rwe, Diggs, w’imyaka 31, afite n’undi mwana w’imyaka 9 witwa Nova, yabyaranye na Tyler-Marie muri 2016.
Jimmy GATETE / ISIMBI.RW
)
Ibitekerezo