Umukobwa wifashishijwe n’umuhanzi Safi Madiba yitabye Imana (AMAFOTO)
Umukobwa wifashishijwe n’umuhanzi Nyarwanda Safi Madiba mu ndirimbo ye ’I Love You’, yitabye Imana azize impanuka.
Uyu mukobwa w’umunyamideli ukomoka muri Somalia yazize impanuka yabereye muri Canada tariki ya 27 Ugushyingo 2022.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Safi yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rw’uyu mukobwa wamufashije.
Ati "Ruhukira mu mahoro […] twakoranye amateka mu ndirimbo ’I Love you’, ni yo yari iya mbere nkoreye muri Canada, uruhare rwawe muri yo nzahora nduzirikana. Kenshi wakundaga kumbaza igihe nzasohorera indi ndirimbo, uko twahuraga wabaga unyishimiye bigaragarira mu nseko yawe. Birababaje kukubona ugiye gutya, gusa urwibutso usize ruzagumaho iteka."
Polisi yo muri Canada yavuze ko abaguye mu mpanuka ari 2 aho bari mu ivatiri hanyuma bagongwa n’ikamyo.
Police say that two people are dead after a transport truck and an SUV collided on the Queen Elizabeth Way highway in Mississauga Saturday morning.#QEW #hurrontariostreet #dashcam #crash #Mississauga pic.twitter.com/jvDRAUgUXP
— CarraDeShaukeen🇨🇦 (@CarraDeShaukeen) November 27, 2022

Ibitekerezo
Mukiza stive Da king
Ku wa 2-12-2022Naruhukire mumahoro kd twese niyonzi umuryango we ninshuti ze muri rusange bakomere twizereko ahari mwijuru amezeneza kurushaho