Imyidagaduro

Abarimo Muyanyo, Element Eleeeh na Kivumbi bagiye guhurira mu gitaramo i Kigali

Abarimo Muyanyo, Element Eleeeh na Kivumbi bagiye guhurira mu gitaramo i Kigali

Abahanzi Nyarwanda barimo Element Eleeeh, Kivumbi King n’abandi bagiye guhurira mu gitaramo cya "Afro Carnival" kizaba mu mpera z’ukwezi gutaha.

Iki gitaramo cya “Afro Carnival” cyateguwe na Iron Block kizaririmbwamo n’abahanzi barimo nka Emmy Blaq, Elemeng, Kivumbi King na Juss Gigi.

Kizagaragaramo kandi abarimo Miss Muyango, Dj Pyfo, Joxy Parker, Zuba, Kem Lion, Dj Flixx, Prince Okuta, Billy Ferga n’abandi.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali tariki 24 Nyakanga 2026.

Iki gitaramo harimo amatike atandukanye aho nk’abazabasha kugura amatike mbere y’uko asohoka (presale) harimo ibyiciro bibiri aho ku nshuro ya mbere izaba igura ibihumbi 20 Frw, ku nshuro ya kabiri igure ibihumbi 30 Frw.

Abazagura amatike akijya hanze umunsi w’igitaramo utaragera ni ibihumbi 15 mu gihe abazazigurira ku muryango ku munsi w’igitaramo ari 40, aba bose bazajya bahabwa icyo cy’ubuntu bakinjira ku muryango.

Hari kandi itike ya VIP, ni ameza y’abantu batandatu izaba igura miliyoni 2 Frw, iyi meza izaba yegereye abahanzi, aha bakizitabwaho by’umwihariko aho bazahabwa ihene yose n’ibyo kunywa bitandukanye.

Abarimo Muyanyo, Kivumbi na Element bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top