Ubuyobozi bwa Yeebaa Music busanzwe bureberera inyungu z’umuhanzi Kevin Kade bwavuze ko uyu muhanzi amaze iminsi arwaye bityo akaba atazitabira ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival yari yatumiwemo.
Mu itangazo ryasinyweho na Muhzi Serge, umuyobozi w’iyi nzu itunganya umuziki, yavuze ko Kevin Kade ubu arimo kwitabwaho n’abaganga.
Ati "N’umutima uremereye, turashaka kubamenyesha ko Kevin Kade arimo guhura n’ibibazo by’ubuzima ubu akaba arimo yitabwaho. Bitewe n’inama z’abaganga ntabwo azabasha kwitabira ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byateguwe na EAP."
"Ni ibihe bikomeye kuri Kevin Kade wifuzaga kuzagirana ibihe bitazibagirana n’abakunzi be mu gihugu hose. Gusa ubuzima bwe no gukira ni byo bigomba kuza imbere."
Bashimiye EAP kuba yarabumvise ndetse banasaba abafana gukomeza kumusengera uyu muhanzi wafatiwe n’uburwayi muri Amerika.
Ibi bitaramo bizatangira ku wa 20 Kamena 2026 bikarangira ku wa 1 Kanama 2026, bizaca mu Mijyi nka Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.

Ibitekerezo