Imyidagaduro

Umukobwa wa Michael Jackson yiyahuye ntiyapfa

Umukobwa wa Michael Jackson yiyahuye ntiyapfa

Umukobwa rukumbi wa Michael Jackson, Paris Jackson yagerageje kwiyahura bamurokora atarasohoza umugambi we, yahise ajyanwa mu bitaro.

Paris Jackson ngo yagerageje kwiyahura mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2019. Polisi n’abaganga bamugezeho ataranogoka ahita ajyanwa mu bitaro.

TMZ yatangaje ko ifite amakuru yizewe ashimangira ko uyu mukobwa w’imyaka 20 yiyahuye nyuma y’agahinda gakomeye yatewe n’ibirego bimaze iminsi bishinjwa Michael Jackson ko yasambanyije abahungu mu myaka yo hambere.

Mbere y’uko Paris Jackson yiyahura yari yanditse kuri Twitter yerekana ko ari “Ibiyonyoma, ibinyoma Mana we, n’ibindi binyoma”, aha yakomozaga kuri filime mbarankuru yiswe "Leaving Neverland” afata nk’inkuru ncurano ku mubyeyi we.

Polisi ngo yageze ku icumbi rya Paris Jackson ahagana saa moya n’igice za mugitondo nyuma yo gutabazwa n’abaturanyi ko uyu mukobwa yashatse kwiyambura ubuzima.

Paris yahise ajyanwa mu bitaro. TMZ yavuze ko uyu mukobwa yahawe uburenganzira bwo gutaha ahagana ku mugoroba, yasubiye mu rugo ariko ahabwa itsinda rimukurikirana kugira ngo atongera kwiyahura.

Kuva Michael Jackson yapfa mu 2009, umukobwa we Paris yabayeho mu bihe bibi cyane. Mu 2013 nabwo yagerageje kwiyahura kubera uburwayi bwo kwiheba n’umujinya byari bimurembeje.

Paris yasubiye mu rugo yambaye ikoti ryanditseho amagambo ashimangira ko ameze neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Uwitonze emile
    Ku wa 18-03-2019

    Nukuri ndabakunda nkunda ibyo amakuru mutugezaho

IZASOMWE CYANE

To Top