Imyidagaduro

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yakoze impanuka

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yakoze impanuka

Umuhanzikazi Nyarwanda, Bwiza Emerance yakoze impanuka yatumye atari buririmbe mu gitaramo cya ’Summer Country Tour’ i Bugesera.

Uyu muhanzikazi ari mu bahanzi 4 bairimo kuzenguruka igihugu mu bitaramo bya Summer Country Tour byateguwe na Bruce Melodie.

Bruce Melodie, The Ben, Kitoko na Bwiza bahereye Musanze, bakurikizaho Nyagatare hari hatahiwe Bugesera ni mu gihe bazasoreza Rubavu.

Bwiza yavuze ko atari buririmbe uyu munsi kuko yakoze impanuka ubwo yarimo yitabira iki gitaramo.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati "Ku bafana banjye bose, ndabasaba imbabazi ko iri joro ntari buze kubataramira nk’uko byari biteganyijwe."

"Bitunguranye nakoze impanuka ndi mu nzira njya aho igitaramo kiri bubere, byananiye kuba naza ngo ndirimbe."

Yakomeje avuga ko ari benshi bari bamutegereje mu gitaramo, gusa yashimangiye ko "Byanshenguye umutima kuba ntabashije kuba ndiyo ndi kumwe namwe. Urukundo rwanyu, ubufasha no kunyumva bisobanuye byinshi kuri njye birenze uko amagambo yabivuga."

Bwiza wari watanze umuburo ko ari buze gutanga isomo ku bandi bahanzi bari kumwe cyane ko bari iwabo mu Bugesera, yasezeranyije abakunzi be ko azagaruka vuba kandi akabaha ibyishimo.

Ubutumwa bwa Bwiza
Bwiza Emerance yakoze impanuka ituma atajya kuririmba mu Bugesera
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top