Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Mugisha Frank wari uzwi nka VD Frank muri muzika yitabye Imana.
Iyi nkuru y’incamugogo yamenyekanye ku mugoroba w’uyu munsi ku wa Kane tariki 29 Kamena 2023 aho yitabye Imana azize uburwayi.
Ni nyuma y’uko yari aherutse gutangaza ko arembye kandi ubuzima burimo kumucika. Amakuru avuga ko yari amaze igihe arwaye umwijima.
Muri 2012 VD Frank yasezeye umuziki maze ahita yinjira muri sinema aho yahise akora iyitwa "Tuzibanira" yanakinnyemo, nyuma yagaragaye mu "Ubutumwa Bugufi".
Uretse umuziki na sinema yamenyekanyemo, yanabaye umunyamakuru mu gihugu cya Uganda aho yakoreye Radiyo Bukedde FM.
VD Frank yitabye Imana

Ibitekerezo
Usanase clemance
Ku wa 6-07-2023Nyagasani amwakire mubayo pe
pier ndayisenga
Ku wa 4-07-2023uyumusor yarakunzw cyan