Imyidagaduro

Umuhanzi ukomeye muri Koreya y’Epfo yafunzwe azira gusohora video asambana n’abagore

Umuhanzi ukomeye muri Koreya y’Epfo yafunzwe azira gusohora video asambana n’abagore

Umuririmbyi ukomeye muri Koreya y’Epfo, Jung Joon-Young yatawe muri yombi akurikiranyweho gusakaza amashusho amugaragaza aryamanye n’abagore mu bihe bitandukanye.

Jung Joon-young yafashwe na polisi muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2019. Akurikiranyweho icyaha cyo kwandagaza abagore yaryamanye na bo batabimuhereye uburenganzira.

Jung ngo yafataga amashusho abagore n’abakobwa bose yaryamanaga na bo batabizi yarangiza agasakaza izo videos muri group yo kuri internet yari ahuriyemo n’inshuti ze.

Yitabye urukiko kuri uyu wa Kane yemera ibyo aregwa ruhita rutegeka ko afungwa.

CNN yatangaje ko Jung w’imyaka 30 yemeye ibyaha byose aregwa. Yabwiye itangazamakuru ryari rimutegereje hanze y’urukiko ko azabazwa inkurikizi zose zavuye ku mashusho yasakaje.

Yagize ati “Nsabye imbabazi nkomeje. Nemera ibyaha byose ndegwa. Ntabwo nzahakana ibyo ubugenzacyaha bwagaragaje kandi nzemera icyemezo cy’urukiko.”

Yongeraho ati “Nubitse umutwe kandi nsabye imbabazi abagore bose bagizweho ingaruka n’ibikorwa byanjye.”

Ubu, Jung afungiwe kuri station ya polisi ya Seoul mu gihe urukiko rugikusanya ibimenyetso ku byaha ashinjwa.

Mu itsinda yabagamo ryahanahanaga amashusho y’ubwambure bw’abagore kuri internet, Jung yari kumwe n’abandi bahanzi barimo Seungri wo mu itsinda Big Bang na Choi Jong-hoon wo mu itsinda F.T. Island.

Uyu Seungri yari aherutse gutangaza ko yahagaritse umuziki burundu, ubu na we akurikiranyweho icyaha cyo gutambamira itegeko rica uburaya muri Koreya y’Epfo.

Aba bahanzi nibahamwa n’ibyaha baregwa buri wese azakatirwa igifungo cy’imyaka itanu cyangwa bagacibwa ihazabu y’ama-won miliyoni 30[ahwanye n’amadolari $26,424].

Jung Joon-young yasabye imbabazi abagore yahemukiye bose
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • jean
    Ku wa 23-03-2019

    Andika Igitekerezo Hano

IZASOMWE CYANE

To Top