Imyidagaduro

Umuhanzi Mico The Best arafunzwe

Umuhanzi Mico The Best arafunzwe

Umuhanzi Nyarwanda Mico The Best yafunzwe na polisi y’u Rwanda azira kuba yari atwaye imodoka yanyweye inzoga.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi ukunzwe na benshi yafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2023.

Yafashwe ubwo yarimo asohoka muri Kamonyi yinjira Nyarugenge, yari ageze Ruliba. Yahise ajya gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo.

Uyu muhanzi akaba agomba gufungwa iminsi 5 akinishyura amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 ukongeraho ibihumbi 50 by’imodoka yateruye imodoka ye iyikura aho yafatiwe.

Mico The Best arafunzwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Baribeza Esdras
    Ku wa 6-03-2023

    Mu bigaragara police nayo ishakira amafaranga mu mafuti igatanga nibihano biragora igisobanuro. Niba afunzwe ayo mafaranga ni ayiki? Ese tuvuge ko amande Ari ngombwa da. Ubundi imodoka bayiteruye bigaragara ko byamunaniye kuyitwara kuburyo bamuca nayo kuyiterura? Ese police nta black down bagira ? Niba se Ari iyabo yayiteruye nayo irakodeshwa? Haba harimo nakarengane pe

IZASOMWE CYANE

To Top