Imyidagaduro

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria yashimiye Kwizera Olivier

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria yashimiye Kwizera Olivier

Umuhanzi ukizamuka muri Nigeria, Paddy K yashimiye umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier kubera uburyo indirimbo ye yamamaye mu Rwanda kubera uyu mukinnyi.

Mu minsi yashize ni bwo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga amashusho ya Kwizera Olivier arimo yumva anaririmba indirimbo ya Paddy K yitwa ’Anxiety’.

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba agaruka ku nkuru y’umusore wakubiswe, ubuzima bukamucanga, inshuti zikamuvaho ariko we agakomeza kwizera Imana, nyuma yaje kugafata, abavugaga ko ntacyo azageraho baramwara.

Nyuma y’uko Kwizera Olivier agaragaye aririmba iyi ndirimbo, yatangiye gukundwa cyane mu Rwanda.

Uyu muhanzi na we byamugezeho akaba abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24, yasgimiye Kwizera Olivier.

Ati "Urukundo kuva mu Rwanda. Ndabakunda cyane Rwanda, nzaba ndi kumwe namwe vuba. Kwizera Olivier wubahwe."

Iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi gusa ubu ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 100 kuri YouTube.

Paddy K yashimiye Kwizera Olivier
Paddy K ni umuhanzi ukizamuka muri Nigeria
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top