Umuhanzi Giribambe Joshua uzwi nka Jowest wari umaze iminsi afunzwe yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho.
Inkuru y’itabwa muri yombi rya Jowest yamenyekanye ejo hashize aho aya makuru yemejwe na Kompanyi ya IT Entertainment ireberera inyungu ze mu itangazo yasohoye ivuga ko ari ubugambanyi yakorewe.
Uyu muhanzi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 1 Gashyantare 2023 aho yari akurikiranyweho ibyaha 2 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’uko umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabyemereye ISIMBI.
Ati "akurikiranyweho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukubita no gukomeretsa ku bushake, byakorewe umuntu w’igitsina gore ufite imyaka 18, ni ibyaha bikekwa ko yabikoze kuva mu Kwakira 2022 kugeza afashwe."
Amakuru ISIMBI yamenye ikesha umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi, ni uko ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 16 Gashyantare, Jowest yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023 ni bwo hasomwe umwanzuro aho uru Rukiko rwamugize umwere.
Jowest wari ufingiwe kuri Sitasiyo ya Kicukiro, ibi byaha aregwa yabikoreye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro, Akagari ka Ngoma mu Mudugudu w’Ahitegeye.
Jowest ni umuhanzi urimo kuzamuka ukunzwe mu ndirimbo nka ’Agahapinesi’, ’Hejuru’, ’Saye’ n’izindi.

Ibitekerezo