Imyidagaduro

Umuhanzi Edouce Softman yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe n’inkumi yitabiriye Miss Rwanda

Umuhanzi Edouce Softman yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe n’inkumi yitabiriye Miss Rwanda

Umuhanzi Edouce Softman yamaze gushyira hanze amatariki y’ubukwe bwe na Nyimawumuntu Rwiririza Delice buzaba mu ntangiriro z’Ukuboza 2022.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’integuza y’ubu bukwe, ni ubukwe bitaganyijwe ko buzaba tariki ya 3 Ukuboza 2022.
Ibi bibaye nyuma y’uko Edouce yambitse impeta y’urukundo Delice Rwiririza ku Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022 i Rubavu muri Serena Hotel.
Icyo gihe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Nyinawumuntu yagize ati “navuze yego ku mugabo wanjye w’ibihe byose, ndagukunda cyane babe, sintekereza ubuzima bwanjye utarimo mukunzi, ndagukunda cyane.”

Edouce Softman wakunzwe mu ndirimbo nka Akandi ku mutima, Oxygen, My love n’izindi yasabye Nyinawumuntu ko yazamubera umugore nyuma y’igihe kinini bakundana gusa bakaba barakunze kugira urukundo rwabo ibanga.

Nyinawumuntu Rwiririza Delice yitabiriye Miss Rwanda 2020 ahagarariye Intara y’Iburengerazuba aza no kugera ku cyiciro cya nyuma cy’abakobwa 20 bagiye mu mwiherero.

Basohoye amatariki y'ubukwe bwabo
Ni nyuma y'iminsi mike amwambitse impeta ya fiançailles
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top