Icyo Ibyamamare byo mu Rwanda ku mateka Kagarara yanditse ahura na Ashton Hall
Ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda byagaragaje ibyishimo n’ishema ridasanzwe nyuma y’uko Enock Uwizeye uzwi nka Kagarara cyangwa Ashton Small, ahuye imbonankubone n’Umunyamerika Ashton Hall wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho agaragaza imyitozo ngororamubiri ikomeye n’imibereho ishingiye ku gukora siporo.
Ashton Hall aherutse gutangirira urugendo rwe rwo kuzenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika muri Ghana, aho yahuriye na Kagarara bari bamenyanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Kagarara, bamenyanye nyuma yo gukora amashusho yigana uburyo Ashton Hall akora siporo, harimo kwiruka asigana n’imodoka. Hall yakunze ayo mashusho, bituma amushaka baravugana, kugeza ubwo bahuye imbonankubone muri Ghana.
Kuri ubu bombi bakomeje gusura ahantu hatandukanye muri icyo gihugu, banakora ibikorwa bitandukanye byiganjemo siporo, ibintu bikomeje gukurikirwa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma y’uko amafoto n’amashusho yabo akwirakwiye, ibyamamare byinshi byo mu Rwanda byahise bibagaragariza urukundo ari nabyo ISIMBI twabegeraranyije.
Umunyarwenya Clapton Kibonge yanditse ati: "Umwaka wa 2026 uzaba uwawe. Tangira gukora ibyo wifuza nonaha, amafaranga azaza agushaka. Komeza ugaragaze ko kugira ubumuga bidakuraho ubushobozi bwo gutsinda."
Umunyamakuru wa siporo kuri SK FM, Cynthia Naissa, yagize ati "Aha ni ho Cardinal Antoine Kambanda yari yarahuye na Kagarara. Mu by’ukuri, umugisha Imana itanga nta mubabaro iwongeraho. Komeza utere imbere, waguke kandi ukomeze gutera intambwe, Imana iri kumwe nawe."
Umubyinnyi Titi Brown we yagize ati "Urakoze cyane kuba uhagarariye neza u Rwanda. Turakwishimiye kandi turaguterwa ishema. Komeza utsinde kandi ugere kure."
Umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filime Papa Iddy yagaragaje ibyishimo bye mu buryo bworoheje agira ati "Dore se wa musore! Mbega ibintu byiza."
Umunyarwenya Mitsutsu yavuze ati "Kagarara yakoze ibintu bidasanzwe rwose. Birakwiye ko tumuvuga kuko ari guhagararira igihugu cyacu neza."
Noopja, nyiri Country Records, yasabye Abanyarwanda gushyigikira Kagarara agira ati "Nimuze twereke uyu muhungu wacu urukundo n’ubufasha akwiriye."
Agiraneza Pacifique (AG Promoter) na we yanditse ati "Amaherezo Ashton Hall na Ashton Small bahuye! Ni ibintu bishimishije cyane."
Umunyamakuru Murindahabi Irene yagize ati "Biratangaje! Komeza kurota inzozi zikomeye kuko nta kidashoboka. Twishimiye intambwe umaze gutera."
Umunyarwenya Burikantu yavuze ati "Iki ni igitekerezo nkiri gutekerezaho neza, ariko ndashimira Titi Brown na Kagarara ku kazi keza bakoze. U Rwanda rukomeze kumenyekana ku Isi binyuze mu mpano z’abarwo."
Na ho umunyamakuru Tidjara Kabendera yashimiye Ashton Hall agira ati "Murakoze Ashton Hall kuba mwarafashije kandi mugashyigikira impano y’Umunyarwanda Kagarara. Komera kandi ukomeze utere imbere. Ese mwabonye ko yari yambaye ibirango by’u Rwanda? Nimukomeze gusangiza abandi amashusho ye, muyakunde kandi mumukurikire ku mbuga nkoranyambaga. Uko ni ko twafasha impano yacu gukomeza gutera imbere."
Si aba gusa hari n’abandi benshi bagiye bavuga kuri iki gikorwa bo nubwo bifashishije ubutumwa burama amasaha 24 ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Ashton Hall yaniyemeje ko agomba guufasha Kagarara akagira abarenga Miliyoni 1 bamukurikira kuri Instagram.
)

Ibitekerezo