Umuhanzi Dudu Baya yahawe akato azira gushinyagurira Ruge Mutahaba witabye Imana
Icyamamare Ruge Mutahaba wazamuye benshi mu bahanzi aherutse kwitaba Imana bibabaza ibihumbi n’ibihumbi byashyigikiye akazi yakoraga, uwitwa Dudu Baya we yamuherekeje n’ibitutsi.
Umuririmbyi Godfrey Tumaini wamamaye nka Dudu Baya yashinyaguriye Ruge Mutahaba uherutse kwitaba Imana. Yamuvuzeho amagambo mabi yiganjemo kumvisha abaturage ba Tanzania ko batari bakwiye kumufata nk’intwari mu gihe hari abahanzi yagiye akandamiza.
Ruge Mutahaba, ni umwe mu bazamuye impano nyinshi za muzika muri Tanzania. By’akarusho yakoze akazi gakomeye mu kigo cy’itangazamakuru cya Clouds Media Group, yayoboye ishami ry’ibiganiro n’indi mirimo myinshi mu gutangiza iki kigo.
Dudu Baya ufatwa nk’umuhanzi usenya buri wese mu bitewe n’uko yaramutse, amaze kumenya ko Ruge yitabye Imana, yagiye kuri Instagram asakazaho amashusho agera kuri atanu avuga uburyo atakozweho n’urupfu rw’uyu mugabo.
Baya wamamaye mu ndirimbo ‘Mpenzi’ yasohoye muri 2005, n’indi nshyashya aheruka gukora na Rayvanny bakayita ‘Konki’, yashimangiye ko bidakwiye ko Tanzania iha icyubahiro Ruge.
Ibi byarakaje benshi ndetse abatari bake na we bamwoherereje ibitutsi bidatinze Polisi ya Tanzania imuhamagaza ku cyicaro cyayo i Dar es Salaam.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhanzi n’iby’umutungo mu by’ubwenge[BASATA] cyahise gisohora itangazo ryamagana Dudu Baba ndetse umuyobozi wacyo yavuze ko uyu muhanzi ahanaguwe ku ilisiti y’abemerewe gukorera umuziki muri Tanzania.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Werurwe 2019, umunyamakuru wubatse izina muri Tanzania Ephraim Kibonde na we wakoreraga Clouds FM yitabye Imana bitunguranye. Dudu Baya yamuvuzeho amagambo meza, ngo we atandukanye n’abandi bapfuye bagahabwa inyenyeri batakoreye.

Ibitekerezo