Umugore wa Perezida w’u Burundi yasohoye indirimbo irwanya ihohoterwa ry’abagore
Denise Nkurunziza, umufasha wa Perezida w’u Burundi, Petero Nkurunziza, yasohoye indirimbo irwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.
Madamu Denise asanzwe agaragara mu ndirimbo zihimbaza Imana kuko ari no muri Korari y’urusengero asengeramo mu itorero Eglise du Rocher anabereye Pasiteri, bisa nk’aho ari ubwa mbere agaragaye mu mashusho y’indirimbo itari iyo muri uwo mujyo.
Mu mashusho y’iyo ndirimbo ifite iminota ine n’amasegonda 52, itangira igaragaza uyu mugore yunga abashakanye. Akomeza aha ikaze umugabo we mu rugo no ku meza, ariko undi akamwakiriza intonganya no kumukubita avuga ko ari uwo kurya gusa.
Muri iyo ndirimbo yitwa "Umukenyezi arengeye kuvyara gusa", bivugwa ko uwo mugabo yukaga inabi umugore we kubera ko atabyara.
Denise Nkurunziza agaragara mu cyumba cy’uruganiriro ababwira ko impamvu zo kutabyara zimenyekana ari uko umuntu yagiye kwa muganga bakamukorera isuzuma.
Muri iyo ndirimbo Madamu Denise yibutsa abagore ko bataremewe kwitwa ababyeyi gusa kuko hari ibindi byinshi bashoboye biruta kwitwa ababyeyi.
Denise agira ati"Ubugumba bushobora kuba ku bagabo cyangwa ku bagore".
Akomeza asaba abagabo gushyigikira abagore babo kuko kubyara ari ibanga rya babiri, bakamenya kujya inama mu rugo, kutabyara ntibibe intandaro y’amakimbirane mu rugo.
Nk’uko amashusho y’iyi ndirimbo abigaragaza, irangira wa mugabo n’umugore batangiye bari mu ntonganya noneho bari ku meza basangira bamwenyura.
Mu Burundi no mu Rwanda kimwe no mu bindi bice bimwe na bimwe byo ku isi, kutabyara akenshi bifatwa nk’ikigisebo ku muryango ndetse akenshi bikitirirwa umugore, rimwe na rimwe bikavamo no gutandukana.

Ibitekerezo