Imyidagaduro

Umugore R Kelly yasabye ko amwonka igitsina yatanze ubuhamya

Umugore R Kelly yasabye ko amwonka igitsina yatanze ubuhamya

Lanita Carter, umwe mu bagore bashinja R Kelly kubasambanya ku gahato, yatanze ubuhamya avuga ko muri 2003 uyu muhanzi yamusabye kumwonka igitsina, yabyanga akamwikinishirizaho.

Uyu mugore wari ufite imyaka 24 ubwo ibyo byabaga, ni we mukuru mu bagore bavuga ko basambanyijwe na R Kelly, mu gihe abandi batatu bo batari bafite imyaka y’ubukure.

Mu kiganiro na televiziyo CBS, Lanita yavuze ko amaze imyaka 16 abana n’umuzigo uremereye, kuko yumvaga hari abavuga ko R Kelly ari inzirakarengane bikamurya ahantu.

Ati “Nicaraga muri bus nkumva abantu babiganiraho, ngo ‘wumvise ibyo bakoreye R Kelly? Bareke uriya mugabo ararengana! Nkabura uko nitwara ngo nivuganire byibura.”

Reuters ivuga ko asobanura ko ubwo yari ashinzwe gutunganya imisatsi ya R Kelly, yagerageje kumusaba kumwonka igitsina, akabyanga, maze undi amwikinishirizaho. Inyandiko z’urukiko zivuga ko ishati R Kelly yakoreyeho ayo marorerwa uyu mugore yatanze, basanze koko iriho amavangingo ya R Kelly.

Yunzemo ko afite ubwoba bwo guhangana n’umuntu ukomeye nka R Kelly, ati “Nimpfa ejo, nzaba nzi ko navuze ukuri, biragoye kuvuga iyo uwabikoze ari icyamamare. Ntibyoroshye, uyu munsi nta kindi ndenza ku byo navuze.”

Arongera ati “Mushobora kumvuga nabi, ntimukunde ibyo ndi kuvuga ku muhanzi mukunda (R Kelly) ariko ubu nibwo buzima bwanjye, ni ukuri kwanjye.”

Ibyaha uyu mugabo akurikiranweho akekwaho ko yabikoze hagati ya Gicurasi 1998 na Mutarama 2010.

Kelly ngo yategetse uyu mugore kumwonka igitsina yabyanga akamwikinishirizaho

Mu ntangiriro z’uku kwezi byose yabihakanye arira mu kiganiro CBS This Morning avuga ko ari kurwana no kurokora ubuzima bwe. We yemeza ko ari ababyeyi b’abo bakobwa bamubeshyera bashaka ko abaha akayabo k’amafaranga y’indishyi.

Robert Sylvester Kelly, kuri ubu afite imyaka 52. Yamenyekanye mu ndirimbo zakanyujijeho nka I Believe I can Fly; aramutse ahamwe n’ibyaha akurikiranweho ashobora gufungwa imyaka 7 kuri buri kimwe mu byaha 10 ashinjwa.

R Kelly amaze iminsi yitaba inkiko kubera ibyaha ashinjwa byo gusambanya abangavu ku gahato
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top