Siporo

Ukuri ku isinya rya Bertrand muri Gasogi United ya KNC

Ukuri ku isinya rya Bertrand muri Gasogi United ya KNC

N’ubwo umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles(KNC) yateye utwatsi amakuru y’uko batigeze bavugana na Bertrand, uyu musore yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano y’imyaka 2 gusa bumvikana ko bigomba kuba ibanga kugeza Mukura VS yakiniraga imaze kumwishyura ibirarane imufitiye.

Aya makuru yagiye hanze mu mpera z’icyumweru gishize, akaba yarahise yamaganirwa kure na perezida w’iyi kipe aho yavugaga ko batari ku rwego rwo kuba basinyisha umukinnyi nka Bertrand wifuzwa n’amakipe arimo APR FC na Rayon Sports.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu musore ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ari bwo yabonanye na perezida w’iyi kipe ndetse bumvikana kuri buri kimwe kizaba gikubiye mu masezerano agomba kubasinyira.

Amakuru ISIMBI yahawe n’umwe mu bantu ba hafi b’uyu musore, yemeje ko Bertrand yamaze gusinyira Gasogi United amasezerano y’imyaka 2 kuri uyu wa Mbere, n’ubwo amakuru yagiye hanze ngo impande zombi zemeranyije ko bigomba kuba ibanga kugeza Mukura VS imwishyuye ibirarane by’amezi 7 imufitiye.

Iradukunda Jean Bertrand yari amaze imyaka 2 muri Mukura VS, yayinjiyemo avuye muri Police FC, yakiniye kandi APR FC na Bugesera FC.

Iradukunda Jean Bertrand yamaze gusinyira Gasogi United imyaka 2
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top