Imyidagaduro

Uko KNC yakubise umuhanzi Christopher

Uko KNC yakubise umuhanzi Christopher

Umuhanzi nyarwanda Muneza Christopher yahishuye uko yakubiswe n’umuherwe akaba na Nyiri Radio TV1, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] kubera ko yamusuhuje atamureba.

Ibi byabaye mu mpera za 2013 ubwo yari Christopher yari amusanganye na Patrick Nyamitari wari uvuye muri Tusker Project Fame.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Christopher yavuze ko atari azi KNC, yamusanganye na Patrick Nyamitari amushyiriye Flash, amusuhuza atamureba undi ahita amukubita urushyi.

Ati “KNC ambabarire nta kintu mpfa na we nta n’ubwo nari muzi, ubundi uko byagenze, nari nk’iri muri Kina Music hari ibibazo twari turimo gukemura hano UTC. Patrick Nyamitari yari yaragiye muri Tusker Project Fame, ntabwo nari ntwaye imodoka yanjye nari ntwaye imodoka ya Clement, arampamagara ambwira ko hari flash iri mu modoka Patrick Nyamitari aje kuyifata aho turi UTC, njya mu modoka njya gufata flash nyishyira Patrick Nyamitari.”

“Nsanga ari kumwe n’umutipe w’umupapa w’inzobe ntazi, yambaye aga t-shirt k’icyatsi, ndaza nsuhuza uwo mutipe ariko mfite ibintu byinshi cyane byo kubwira Patrick Nyamitari, uburyo yaririmbye, noneho uwo mutipe musuhuza ntamureba, ewana yahise ankubita urushyi ku kaboko, ndibaza nti ese uyu mutipe ndumirwa tu, akimara kunkubita naramubwiye nti hari ukuntu wari kubimbwira nkakumva.”

Yakomeje avuga ko ako kanya yababaye k’umubiri ariko ntiyabitindaho, ngo yaje kumukora mu mutwe ubwo yavugaga ko yari kongera akanamukubita.

Ati “nahise nsubira mu nama nsanga abandi, Tom[Close] andebye abona habyimbye arambaza ubaye iki? Nti hari umutipe unkubise, ati tugende umunyereke, Tom na Clement baba barahagurutse ngo bagiye kureba umuntu ukubise umwana, tuba turagiye na TMC na Platini, Tom arambaza ngo ni inde, nti ni uriya wambaye t-shirt y’icyatsi, bati ni KNC ntumuzi, bahita bamubaza kuki ukubita umwana, aho niho yankoreye mu mutwe, ngo ndabizi ko namukubise, nshobora kongera nkanamukubita, noneho aba ankoze mu mutwe numva namukubita David Bayingana aramfata bahita banyinjiza mu modoka.”

Umuhanzi Muneza Christopher ni umwe mubakunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo z’urukundo zifasha benshi, aheruka gusohora iyitwa Mi Casa.

Christopher ngo yakozwe mu mutwe n'uko yamubwiye ko yakongera akamukubita
KNC yakubise Christopher kuko yamusuhuje atamureba
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Gilbert stayer
    Ku wa 25-08-2021

    Ese ko bishika abantu bakadusuhuza batatureba tuzajye tubakubita?? Hoya ntabwo Ari byiza

  • -xxxx-
    Ku wa 22-08-2021

    Azongere amakubite arebe ibimubaho umwana yakoze umubiri knc yarashaje

  • Emmanuel
    Ku wa 22-08-2021

    yashakaga kukubwirako ugomba kubaha buriwese singombwa ngo ube umuzi aguha agashyine ariko nigato ntampamvu gusa ndakwemera

  • Simeontum
    Ku wa 22-08-2021

    Iyo nkuru nimbi ... Muba mwabuze inkuru muduha Koko ...itiku.com

  • Simeontum
    Ku wa 22-08-2021

    Iyo nkuru nimbi ... Muba mwabuze inkuru muduha Koko ...itiku.com

IZASOMWE CYANE

To Top