Rutahizamu wa Rayon Sports, Joackiam Ojera imitwe yo gutandukana n’iyi kipe yaramupfubanye, kimwe mu bintu byamubabaje akaba yaranatinze kugaruka mu kazi.
Ojera wasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino wa 2023-24, nyuma y’imikino ibanza yashatse gutandukana na Rayon Sports ariko ntibyakunda.
Ojera Joackiam wajyanye na bagenzi be (Charles Baale na Simon Tamale) muri Uganda bagatinda kugaruka kugeza aho shampiyona itangiye bataraza, byavugwaga ko basabye itike Rayon Sports ikanga kuyitanga ari yo mpamvu batinze.
Amakuru yizewe ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko muri icyo gihe bari muri Uganda, Joackiam Ojera yashatse uburyo bwo gutandukana na Rayon Sports.
Ojera watanzweho miliyoni 25, yabajije ubuyobozi bwa Rayon Sports niba butakwemera akishyura miliyoni 5 ubundi bagasesa amasezerano. Ni icyifuzo iyi kipe yamaganiye kure cyane bamubwira ko bidashoboka.
Abari hafi ya Ojera nubwo we atangaza ibindi mu itangazamakuru ariko bivugwa ko ari byo byamubabaje ndetse akaba ari yo mpamvu yatinze kugaruka muri Rayon Sports.

Ibitekerezo