Abakinnyi batanu ba ’Bad Boys’ muri Shampiyona y’u Rwanda (AMAFOTO)
Abakuru kuri njye cyangwa abo turi mu kigero kimwe, bagisoma ’Bad Bays’ bahise batekereza filime yasohotse mu 1995, gusa ntaho bihuriye n’inkuru tugiye kubagezeho kuko tugiye kugaruka ku bakinnyi batanu muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda benshi bahamya ko nta kintu kijya kibakanga.
Nubwo hari igihe biba bigoye gusobanura ijambo ry’amahanga mu kinyarwanda ariko ugenekereje imvugo ’Bad Boy’ mu kinyarwanda bisobanuye umuntu (gabo) utajya ugira ubwoba bwo kuba yarenga ku mategeko.
Muri iyi nkuru ISIMBI igiye kugaruka ku bakinnyi ba ruhago muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda bafite imyitwarire nk’iyi, badatinya kurenga ku mategeko ayo ari yo yose (ya ruhago), batagira icyo bitaho, gusa icyo bose bahuriyeho ni uko nta muntu ushidikanya ku bushobozi bwabo nubwo rimwe na rimwe iyi myitwarire ijya ituma batenguha amakipe yabo.
Ubwo ISIMBI yageturaga iyi nkuru, impaka zabaye nyinshi mu banyamakuru yagerageje kubaza kuko bamwe bavugaga bati "uyu akwiye kuzamo, uyu akwiye ukuzamo," gusa hari amazina menshi bahurijeho.
Benshi bashobora kubafata nk’abakinnyi bananiranye, badashobotse ariko siko kuri ahubwo akenshi ku bantu babazi bazi ko ari n’abantu beza.
Gusa bo bakaba bazwiho kuba badakangwa n’amategeko n’amabwiriza, badakorera ku gitutu muri make icyo umutima nama ubabwiye ni cyo bakora.
5. Ruhinda Farouk (Bugesera FC
Uyu ni rutahizamu wa Bugesera FC, ni umwe mu bakinnyi bazwiho kutavugirwamo.
Uyu rutahizamu nubwo muri uyu mwaka w’imikino nta kintu arakora kimushyira kuri uru rutonde ariko ibintu yakoreye Bugesera FC akinira mu myaka yatambutse, ntizabyibagirwa.
Ni umukinnyi wakunze kuyigora, agata akazi bakamubura, gusa si ibyo bikaze ahubwo yigeze gufatira imyenda ya Bugesera FC kubera amafaranga bari bamufitiye, avuga ko azayibasubiza bamwishyuye.
4. Mosengo Tansele (GorillaFC)
Uyu ni umukinnyi ukinira Gorilla FC ukomoka muri Congo, umwaka ushize yari muri Kiyovu Sports.
Abamuzi bavuga ko ari umukinnyi ugoye, utavugirwamo ikintu yumva ni cyo akora, wabibaza Kiyovu Sports si yo yabonye asoza amasezerano, si yo igira ibibazo by’amikoro, yarayizengereje ikajya inamubura yataye akazi kubera ko itamuhembye. Yanagiye Kenya biranga, amakuru avuga ko byatewe n’imyitwarire yo hanze y’ikibuga.
Ni umukinnyi utavugirwamo, akora ibintu uko abishaka ntacyo yitayeho.
3. Kwizera Olivier (Rayon Sports)
Ni umunyezamu umwe mu beza u Rwanda rufite, bitewe n’impano afite bamwe bahamya ko atakabaye akina mu Rwanda, yakabaye akina muri imwe mu makipe meza muri Afurika.
Ababana na we umunsi ku munsi bakubwira ko ari umwana mwiza, utagira umuntu abangamira, gusa imyitwarire ye ituma adakina mu makipe akomeye n’ayo abonye ntarambeyo.
Ni umunyezamu udakorera ku gitutu icyo ari cyo cyose, aba we wa nyawe bituma rimwe na rimwe imyitwarire ye mu kibuga ishobora kurwaza benshi imitima.
Kwizera kandi ngo ni umukinnyi ushobora kubyuka agasiba imyitozo nta kibazo afite nta n’umuntu yigeze abwira. Muri make nta kintu kimutera ubwoba.
2. Byiringiro Lague (Police FC)
Niba hari umwana mwiza mu buzima busanzwe, imfura y’i Rwanda, inshuti ze zikubwira ko ari Byiringiro Lague, ntiwagira ikibazo afite icyo yagufasha, gusa mu kazi ke ko gukina no mu buzima busanzwe ni ’Bad Boy’, na we nta kintu kimutera ubwoba.
Ni umukinnyi ubizi ko afite impano, azi umupira ariko imyitwarire ye yibazwaho.
Umwe mu bamuzi yigeze kuvuga ati "ibaze umuntu ukunira Police FC ariko ikaba imufunga, ni uko bamugoragoje.".
Lague yafunzwe inshuro zirenze imwe azira ikintu kimwe. Gusiba imyitozo ngo si inkuru, bamubara bamubonye, ibi ni bimwe mu bimushyira kuri uru rutonde.
1. Seidu Yussif Dauda (APR FC)
Umukinnyi bigoye kumva yagiranye ikibazo na bagenzi be cyangwa undi muntu, gusa benshi bavuga ko ameze nka bamwe bavuga ko amategeko aberaho kuyica.
Ngo ntiyumva ukuntu abantu bakora imyitozo iminsi 5 cyangwa 6 mu cyumweru, imyitozo ibiri kuri we iba ihagije.
Ni umukinnyi na we udakorera ku gitutu, amaze guhanwa inshuro 2 muri APR FC kubera imyitwarire ye.
Hari igihe bagiye gukina baramubura burundu ari nabwo aheruka guhanwa, ngo hari n’igihe imyitozo ayiburamo kandi ngo akaba aba yumva nta kibazo, nta kosa yakoze.
)
Ibitekerezo