Uko abakinnyi bakina hanze bazagera mu Rwanda, 6 bamaze kuhagera (AMAFOTO)
Abakinnyi 6 muri 12 bakina hanze y’u Rwanda bamaze kugera mu Rwanda aho baje kwitegura umukino wa gicuti Amavubi azakina na Sudani muri iki cyumweru.
Amavubi agomba gukina imikino 2 ya gicuti na Sudani tariki ya 17 na 19 Ugushyingo 2022 aho imikino yose igomba kubera mu Rwanda kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Umutoza Carlos Alós Ferrer yahamagaye abakinnyi 25 azitabaza muri iyi mikino harimo 12 bakina hanze y’u Rwanda.
Mu bakina hanze y’u Rwanda 6 bamaze kugera mu Rwanda bayobowe na Muhire Kevin ukina muri Kuwait wageze mu Rwanda tariki ya 10 Ugushyingo 2022.
Tariki ya 13 Ugushyingo hageze abakinnyi 5 barimo Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi, Rubanguka Steve, Rafael York na Ishimwe Gilbert bakina muri Sweden na Ally Niyonzima ukina mu Burundi.
Uyu munsi tariki ya 15 Ugushyingo 2022 haragera abakinnyi 3 ari bo Sahabo Hakim ukina mu Bufaransa, rutahizamu Gerard Bi Goua Gohou ukina muri Kazakhstan na Hakizimana ukina muri Saudi Arabia.
Tariki ya 16 Ugushyingo hazaza Imanishimwe Emmanuel ukinira FAR Rabat muri Maroc na Habimana Glen ukina muri Luxembourg.
Umukinnyi uzaza nyuma y’abandi ni Mutsinzi Ange Jimmy ukinira CD Trofense muri Portugal uzaza tariki ya 18 Ugushyingo 2022.

Ibitekerezo