Imyidagaduro

Uganda: Minisitiri yategetse umuraperi w’imyaka 7 kureka umuziki cyangwa agafungwa

Uganda: Minisitiri yategetse umuraperi w’imyaka 7 kureka umuziki cyangwa agafungwa

Minisitiri w’Urubyiruko muri Uganda, yasabye umwana w’imyaka irindwi, uririmba injyana ya rap witwa Fresh Kid kureka kuririmba kuko akiri muto, bitaba ibyo akajyanwa muri gereza yagenewe abana.

Mu kiganiro na televiziyo NBS, Minisitiri Florence Nakiwala Kiyingi yavuze ko itegeko ry’icyo gihugu rigenga umurimo riteganya ko nta muntu utaruzuza imyaka 18 wemerewe gukora.

Yongeyeho ko Fresh Kid ashobora gufungwa nakomeza kwica iryo tegeko. Ati “ Ubuyobozi buri guhangana no gukoresha abana imirimo ivunanye. Urababona hirya no hino bahinga, mu bucuruzi buciriritse n’ubw’agataro.”

Nakiwala yagaragaje impungenge z’uko Patrick Ssenyonjo, wiyita Fresh Kid atiga neza kuko ahora mu kazi k’ubuhanzi mu gihe bagenzi be bari kwiga.

Umujyanama we Francis Kamoga, yabwiye BBC ko kuririmba bitabuza kwiga uwo mwana utangiye kwigarurira imiti ya benshi. Yasobanuye ko aririmba ku wa Gatandatu no ku cyumweru kandi ko kuva uyu mwaka watangira yakoze ibitaramo bibiri, amashusho y’indirimbo imwe n’izindi ebyiri z’amajwi gusa.

Yongeyeho ko ibyo Fresh Kid akora atari akazi kuko atabihemberwa. Kamoga ati “ Namuvumbuye mu cyaro yigana indirimbo zimwe, muzana mu mujyi, ntangira kumwishyurira amafaranga y’ishuri.”

Mu ndirimbo iherutse y’uyu mwana w’umuhungu yise Banteka, aba aririmba mu mvange y’Ikigande n’ururimi rwo ku muhanda, yamagana abantu bakomeje guhwihwisa ko atajya ku ishuri.

Ati “ Bansuzugura kubera imyaka yanjye, mba numva ibihuha mwirirwamo mwibaza muti ‘ese aziga? Abahombyi bari kurira bahamagara ba nyina, niba untinya mpa amafaranga. Ndi umucamanza utavangura …”

Abantu batandukanye bahise bakoresha imbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook bamagana uwo mu minisitiri, bavuga ko afite imyumvire iri hasi kuko n’abandi bahanzi bamamaye cyane ku Isi nka Justin Bieber, Serena Gomez… batangiye uyu mwuga bakiri bato cyane.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • hemw banyakubaha mujejw ubulenganzika bw’abana uwomwan nibamulek akole ahubwo uwo mu ministeri bamupfunge ok jew nibeley ah mu burundi province muyinga commune giteranyi zone tura murakoz

IZASOMWE CYANE

To Top