Killaman nta nkwano yanjye yahawe kuko ntiyambyaye - Micky (VIDEO)
Umukinnyi wa filime nyarwanda Micky yasobanuye imigekendere y’umuhango wo gukwa mu birori by’ubukwe bwe na AG Promoter, ashimangira ko amafaranga y’inkwano ye atigeze ahabwa Killaman.
Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky yavuze ko nubwo Niyonshuti Yannick yagaragaye yambitswe ingofero isanzwe ihabwa umusaza mukuru kuri buri ruhande rw’imiryango y’abagiye kurushinga bidasobanura ko ari nawe wahawe inkwano ahubwo ko yatekereje kuyimwambika mu rwego rwo kumushimira kubera itafari yashyize ku rugendo rw’ubwamamare bwe.
Mu kiganiro na ISIMBI, Micky yatangaje ko umugabo we Agiraneza Pacifique wamamaye mu mwuga imenyekanisha bikorwa no gucunga imbuga nkoranyambaga z’abahanzi nka AG Promoter yabanje kujya gusura umubyeyi we muri gereza hanyuma bombi bakanoza ibijyanye n’uburyo bwo gutanga inkwano nta wundi witabajwe aho guhabwa Killaman.
Ati “Namwambitse ingofero nk’uko nayambitse Irene Murindahabi nk’abantu bamfashije ariko sinayimwambitse nk’umubyeyi. Killaman ntabwo ari we bari guhereza inkwano yanjye kuko ntiyambyaye."
“Umugabo wanjye ikintu yakoze we yaragiye avugana inkwano na Mama hanyuma bemeranya no ku buryo bwiza bazabikoramo ndetse na Mama ambwira ko nta kibazo byose byarangiye rwose.”
Uyu mubyeyi w’umwana umwe yanashyize hanze filime nshya yise ‘Amahitamo’ ishingiye ku nkuru y’urukundo n’amanyanga adasanzwe akomeje kwibasira abashakanye magingo aya.
Muri iyi filime igomba gushyirwa hanze kuri uyu wa kabiri igaragaramo inkuru y’umugabo ubeshya umufasha we ko agiye kuzana mushiki we wari utuye mu bice by’icyaro kugira ngo arusheho gukurikirana imibereho myiza kandi yari umukobwa bahoze bakundana bakarenga bakajya baryamana.
)

Ibitekerezo