Imyidagaduro

Uganda: Minisitiri yashyize yemerera Fresh Kid w’imyaka 7 kuvanga amasomo n’ubuhanzi

Uganda: Minisitiri yashyize yemerera Fresh Kid w’imyaka 7 kuvanga amasomo n’ubuhanzi

Minisitiri w’Urubyiruko muri Uganda n’umuraperi ukizamuka Fresh Kid bemeranyije ko uyu mwana w’imyaka irindwi azakomeza ishuri akabifatanya no gukora umuziki.

Abadepite bari baherutse kwibasira uyu muminisitiri washakaga gufunga Fresh Kid amuziza gukora ubuhanzi ataruzuza imyaka y’ubukure. Bavugaga ko ibyo yashakaga gukorera uyu muraperi ari ubujiji kuko ari ugupfukirana impano ye.

Nyuma y’inama yahuje Fresh Kid, ababyeyi be, abamugira inama na Minisitiri Kiyingi ku wa Kabiri, yemereye uyu mwana usanzwe witwa Patrick Ssenyonjo kuzamura impano ye yo gukora injyana ya rap ariko nyuma y’ishuri, muri week end no mu biruhuko gusa.

Fresh Kid ariko yabujijwe kongera kuririmbira mu tubari, mu bitaramo bigamije ubucuruzi.

Minisitiri Kiyingi yasobanuye ko guhoza Fresh Kid mu tubari bibangamira uburenganzira bwe nk’umwana kuko ashobora guhohoterwa cyangwa akahigira imico mibi.

Ati “Itegeko rirengera umwana ryo muri 2018 rivuga ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kugaburirwa, ubuzima bwiza, kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, iteraambere no kujya ku ishuri.”

Minisitiri kandi yashyizeho umukozi uzajya akorana n’umujyanama wa Fresh Kid n’ababyeyi be agasuzuma niba uburenganzira bwe bwubahirizwa.

Fresh Kid, umuraperi uri guca ibintu muri Uganda yemerewe gukomeza umuziki akawufatanya n'ishuri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top