Umuhanzi ukomoka muri Uganda, Joseph Mayanja wamamaye mu muziki nka Jose Chameleone arembeye mu bitaro nyuma yo gufatwa n’umwijima ndetse n’urwagashya.
Uyu muhanzi akaba arwariye mu bitaro bya Nakasero mu Mujyi wa Kampala, ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize yari yavuye mu bitaro bya Seguku ariko akaza gusubura iwe mu rugo.
Ikinyamakuru MBU cyo muri Uganda gitangaza ko uyu muhanzi basanze afite ikibazo cy’umwijima ndetse n’urwagashya byose byaturutse mu kunywa inzoga.
Chameleone ngo uko umunsi ushira niko uburwayi bwe bukomeze kugenda bumuzahaza, uretse urwagashya n’umwijima, ngo yanangiritse n’inyama zo mu nda byose byaturutse ku kunywa inzoga nyinshi.
Jose Chameleone w’imyaka 42 yakunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu ndirimbo zitandukanye, ‘Shida za Dunia’, ‘Bayuda’, ‘Vumilia’, ‘Valu Valu’ n’zindi nyinshi.

Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 27-08-2021turamusengera imana imufashedisi
Agree Pro
Ku wa 23-08-2021Ndabakunda cyane kand mukomeza kutugezaho amakuru mashya
Wiz fred
Ku wa 23-08-2021Twamukunda but mukama amukume daara