Imyidagaduro

Ubuyobozi bwa Dubai bwihakanye R Kelly wavugaga ko azakorerayo ibitaramo

Ubuyobozi bwa Dubai bwihakanye R Kelly wavugaga ko azakorerayo ibitaramo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bwamaganye umuhanzi R Kelly wari aherutse gusaba umucamanza uruhushya rwo kujya gukorerayo ibitaramo nubwo ashinjwa guhohotera abakobwa bataruzuza imyaka y’ubukure.

R Kelly yabwiye umucamanza wo muri Leta ya Illinois ko yateguye ibitaramo byinshi mu mujyi wa Dubai kandi ko yanatumiwe ngo ataramire umuryango w’umwami w’icyo gihugu, Al Makhtoum. Itangazo guverinoma y’icyo gihugu yashyize ahagaragara ejo hashize rihakana ayo makuru.

Riti “Abayobozi ba Dubai ntibigeze bakira ubusabe bwo gukora ibitaramo bw’umuririmbyi R Kelly, nta n’ahantu na hamwe ibyo bitaramo biteganyijwe kubera. R Kelly ntiyigeze anatumirwa n’umuryango wa cyami ngo awutaramire.”

Umunyamategeko wa R Kelly, Steven A. Greenberg yabwiye Associated Press ko umukiriya we yasinye amasezerano n’ikigo gitegura ibitaramo cyo muri Dubai, gusa bemeranyijwe ko R Kelly azakora iyo bwabaga akigobotora ubucamanza akabona gukora ibyo bitaramo.

Ku wa 22 Gashyantare, urukiko rwatangiye gukurikirana R Kelly, ashinjwa ibyaha 10 by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa batatu n’umugore umwe.

Ibi byaje bikurikira filimi mbarankuru yitwa “Surviving R. Kelly” igaragaramo ubuhamya butandukanye bw’abagore bamushinja.

Uyu muhanzi w’imyaka 52 ahakana ibyo aregwa, ndetse aherutse kugaragara kuri televiziyo ya CBS avuga ko ari ababyeyi b’abo bakobwa bamubeshyera bashaka ko abaha akayabo k’amafaranga y’indishyi.

Mu gihe yari agihangana n’ibyo birego, uwahoze ari umugore we yamureze kudatanga indezo arafungwa, arekurwa amaze kwishyura Amadorali ya Amerika 161 000.

Umujyi wa Dubai urimo utubyiniro dukomeye tukunze kuririmbiramo abahanzi bakomeye ku Isi, mu bitaramo byitabirwa n’abaherwe bawutuyemo. Aba baherwe kandi batumira abahanzi mu birori byihariye bibera iwabo mu rugo bakabishyura.

Uyu mujyi kandi uzwiho guhungiramo abayobozi bakomeye baba bakurikiranweho ibyaha mu bihugu byabo. Barimo nka Gen. Pervez Musharraf wahahungiye Leta ya Pakistan muri 2016 na Yingluck Shinawatra wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Thailand wahahungiye muri 2017.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Umumararungu
    Ku wa 26-03-2019

    Ngo iyapfuye ntawe utayiryaho koko! Ubu nta gihugu yakwemererwa kujyamo nyine!

  • tuyizer
    Ku wa 25-03-2019

    miriwe ndagirango mungire inama hari umukobwa dukundana burigihe abashakako dukora imibonano nkanga none agenda avugako atazagaruka none mbigenzente?

  • tuyizer
    Ku wa 25-03-2019

    miriwe ndagirango mungire inama hari umukobwa dukundana burigihe abashakako dukora imibonano nkanga none agenda avugako atazagaruka none mbigenzente?

IZASOMWE CYANE

To Top