Siporo

Ubutumwa Sadate yageneye umuyobozi wa Skol

Ubutumwa Sadate yageneye umuyobozi wa Skol

Nyuma y’uko umuyobozi w’uruganda rwa Skol rutera inkunga Rayon Sports atangaje amagambo akomeye kuri iyi kipe harimo ko iyobowe nabi ndetse imeze nk’aho idafite nyirayo, perezida w’iyi kipe yamubwiye ko yareka kugumya gutangaza amagambo y’umuntu witereye icyizere kubera gukeka ko bagiye gutandukana.

Ku munsi w’ejo ni bwo hagiye hanze ijwi ry’umuyobozi w’uruganda rwenga izongo rwa Skol, Ivan Wulffaert avuga uburyo ikipe ya Rayon Sports ihoramo akavuyo bityo ko ndetse ko nta nyirayo ifite.

Yanakomoje ku buryo perezida w’iyi kipe Munyakazi Sadate iyo aganira na we bataganira nk’umuyobozi w’ikipe ahubwo aba ameze nk’umuntu w’umufana watwawe n’amarangamutima.

Mu kiganiro Sadate yagiranye na Rayon Time, yavuze ko amagambo yatangajwe na Ivan Wulffaert batayihanganira ko ahubwo bagiye kugana inkiko babe babyishyurirwa kuko basebejwe yaba we ku giti cye cyangwa Rayon Sports ayoboye.

Yagize ati“ubu itsinda ry’abanyamategeko bacu bayobowe na Me Zitoni batangiye kwiga kuri iki kibazo tube twagana iy’ubutabaera kuko ijambo yavuze rikora kuri njye ku giti cyanjye nk’umuyobozi wa Rayon Sports kuko yansuzuguye ndetse ashyira ku rwego rwo hasi, risuzugura Rayon Sports nyoboye ku buryo bukabije.”

Sadate yemeza ko bagiye kurega Skol

“Ibyo ni ibitureba wenda abandi yavuzemo bafite icyo bari bukore ariko twebwa nka Rayon Sports twahisemo ko tubishyira mu rwego rw’ubutabera tukaba twahabwa indishyi y’uko gusebywa ku mugaragaro.”

Yakomeje avuga ko ikintu yabwira Ivan Wulffaert, umuyobozi wa Skol ari uko ibyo yakoze ari amagambo y’umuntu witereye icyizere.

Yagize ati“ikintu nabwira umuyobozi wa Skol ni uko amagambo yavuze ari ay’umuntu witereye icyizere, guta icyizere ni uko akeka ko tugiye gutandukana ariko twebwe nka Rayon Sports ntabwo ari wo muyoboro dufite, umuyoboro dufite ni ugukomeza gukorana neza na Skol ariko inubahiriza amasezerano dufitanye.”

Yemeje ko amasezerano bafitanye arimo ko harimo ingingo ivuga ko hagomba kuvugururwa ingingo ijyanye n’ibyo Skol igomba kubaha.

“Amasezrano dufitanye rero irimo ko hagomba kuvugururwa ingingo ijyana n’ibyo Skol igomba kuduha, ni ingingo ya 4, iteganya y’uko muri uyu mwaka wa 2019-2020 tugomba kuvugurura umubare w’amafaranga baduteramo inkunga.” Sadate umuyobozi wa Rayon Sports.

Umuyobozi w'uruganda rwa Skol yavuze amagambo akomeye ashobora no gushyira akadomo ku mabano hagati y'impande zombi

Yasobanuye kandi ko akijya ku buyobozi bwa Rayon Sports umwaka ushize muri Nyakanga bahise bereka Skol ko ibintu bifuza ko babateramo inkunga cyangwa amafaranga bakongera ku yo basanzwe babaha, bari bihaye ntarengwa y’ukwezi kwa 10/2019.

Uku kwezi kwarageze Skol itagize icyo ikora barayandikiye bayimenyeshaka ibyo batekereza, batumizaho inamo yiha ntarengwa y’ukwezi k’Ugushyingo na bwo ntihagira ikiba, mu Kuboza biba uko ndetse no muri Mutarama 2020, bakaba bumva batakomeza muri izo nzira.

Ngo hagomba kubaho ibiganiro byakwanga bagatandukana cyane ko no mu masezeranon bafitanye mu ngingo ya 6 ibisobanura neza uburyo impande zombi zishobora gutandukana.

Bivugwa ko Rayon Sports yifuza ko amafaranga bahabwa na Skol yava kuri miliyoni 66 akagera kuri 251, ni mu gihe Skol yumva itarenza 150.

Skol imaze imyaka 6 ikorana na Rayon Sports aho yatangiye muri 2014, ikaba ubu yari isanzwe yishyura iyi kipe miliyoni 66 ku mwaka.

Rayon Sports yambara Skol kuva 2014
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Dryuuu
    Ku wa 23-02-2020

    Ohhhhh rayon ,uri mu bihe bitakoroheye kubera ubuyobozi bubi Sadatte agomba gusobanukirwa ko ibyinshi hari ubwo byotsa amatama.

  • Mutanga fred
    Ku wa 23-02-2020

    Mbere nambere banje kubifuriza icyumweru kiza cyanecyane nyakubahwa munyakazi sadat ndashimira ubuyobozi ndetse na stff uburyo bakomeje kunenezeza abakunzi ba gikundo gs icyongarukaho ni kumutoza wa rayon sport ngewe ndumva tubonye umuza uzi rayon byababyiza cyanecyane uwayitoje agatwara ibikombe ndavuga Robertiny byaba byiza kurushaho murako uburyo muri bwakire igitekerezo cyange mwese mbifurije Icyumweru kiza

  • Moughabe
    Ku wa 22-02-2020

    ariko se rayon mwarayibagiwe nigutya twibereyeho kbsa kuva kera rero sadate nawe nuko ahokwitekerezaho NGO inkiko hahahahahaha rayon sport weeeee

  • Sam
    Ku wa 21-02-2020

    Sadate tukurinyuma

  • Nkusi Norbert
    Ku wa 21-02-2020

    Ariko uyu mugabo ngo ni Sadate afite umutwe munini kuva yajya kubuyobozi ahora mumatiku nubwibone bwinshi yigize umu rayon uruta abandi bose mbese n’umucunguzi wayo! Yabanje kwandagaza abamubanjirije none agiye guhangana na Ferwafa asatiriye abaterankunga ubwose ufite ikibazo ninde muri Bose! Reka aze ajye munkiko bamutsinde izo nyungu ashaka abe ariwe bazica maze urebe ngo arasubiza ikipe kw’isuka!ntaziko murukiko na nyina wundi abyara umuhungu yatungurwa akumirwa bitagenze uko yibwira.

  • Kagabo Kayisire
    Ku wa 21-02-2020

    Ubu koko ibyo SADATE avuga ko bamututse ko Rayon Sports isa nkitagira umuyobozi arabona atari byo? ahubwo yongereho ko iyobowe mu kavuyo.

    Ubundi se ibyo yabwiwe bitaniye he nibyo yatutse FERWAFA?
    Harya ngo arashaka ubukire buzamusazisha azakomora kukirego cy"indishyi ategura kurega abamubwije ukuri?

IZASOMWE CYANE

To Top