Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa yasabye abakinnyi bose gukomeza gukorera imyitozo mu rugo muri iki gihe cyo kwirinda COVID-19 kugira ngo amarushanwa n’asubukurwa azasange biteguye.
Kuva tariki ya 14 Werurwe 2020 ubwo mu Rwanda hagaragaraga umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya COVID-19, Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS’ ifatanyije na leta y’u Rwanda bahise bafata umwanzuro wo guhagarika ibikorwa byose byerekeranye n’imikino ndetse n’imyidagaduro.
Mu mikino hahagaritswe shampiyona z’imbere mu gihugu(mu mikino yose), ndetse n’amakipe, abantu ku giti cya bo bagombaga kwitabira amarushanwa yo hanze bikurwaho.
Mu butumwa burebure buri mu rurimi rw’icyongereza yageneye abakinnyi, Minisitiri Munyangaju yatangiye avuga ko yizeye ko abanyarwanda bameze neza aho baherereye muri iki gihe igihugu kirimo kurwana no gukumira icyorezo cya COVID-19.
Yavuze ko kandi ibi ari bimwe mu bihe bibi byabayeho muri iki kinyejana ndetse ko bitagize ingaruka ku batuye Isi gusa kuko byageze no muri siporo, byatumye zimwe muri gahunda zihagarikwa izindi zikurwaho burundu mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo.
Imikino y’imbere mu gihugu, mpuzamahanga ndetse n’imikino Olempike yarahagaaze, ibi kandi byanagize ingaruka mbi ku bantu bari basanzwe bakora siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza.
Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa akaba yatanze inama ku bakinnyi bose, yabasabye gukomeza gukora imyitozo bayikorera mu ngo za bo kugira ngo mu gihe amarushanwa azaba asubukuwe azasange na bo biteguye.
Yagize ati“Minisiteri ya Siporo irabashishikariza gukomeza gukora imyitozo kugira ngo amarushanwa yasubitswe n’asubukurwa azasange muhagaze neza.”
“Mu gihe uri mu rugo umeze neza twizera ko ari cyo gihe ku babonye itike y’imikino Olempike gukomeza kwitoza cyane, abatarabona itike bakwitegurira kuyishaka.”
“Mu gihe dutereje ko shampiyona z’imbere mu gihugu zisubukurwa, turabagira inama yo gukomeza kwitoza ku giti cyanyu mukurikiza amabwiriza y’abatoza banyu muri iki gihe.” Minisitiri Munyangaju
Yabasabye kandi kuba intangarugero bakurikiza amabwiriza yashyizweho na leta muri iki gihe cyo kwirinda COVID-19 baguma mu rugo.

Ibitekerezo