Uburyo abantu babyibazaho nanjye niko mbyibazaho - Haruna Niyonzima
Kapiteni w’ikipe ya AS Kigali, Haruna Niyonzima avuga ko ikibazo abantu bahora bibaza cy’impamvu AS Kigali itabona intsinzi kandi ifite abakinnyi beza, nawe akibaza kuko atabona icyo iyi kipe ibura.
AS Kigali ni imwe mu makipe yaguze abakinnyi beza ndetse na mbere y’uko shampiyona itangira yahabwaga amahirwe yo kuza mu makipe ahatanira igikombe, yari yanaciye amarenga yegukana igikombe cya Super Cup itsinze Rayon Sports.
N’ubwo iyi kipe yahabwaga amahirwe, yaje gutenguha abakunzi b’umupira w’amaguru aho kuba mu makipe ahatanira igikombe iri mu makipe ya nyuma.
Mu mikino 14 ya shampiyona imaze gukina, iyi kipe yatsinzemo imikino 2 gusa, inganya imikino 8 aho yatsinzwe imikino 4, ikaba iri ku mwanya wa 11 mu makipe 16 n’amanota 14.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Haruna yavuze ko nawe yibaza iki kibazo kuko areba ikibura mu ikipe yabo akakibura kandi bafite abakinnyi beza
Yagize ati"njyewe ndi umuntu, ntabwo navuga ngo harabura iki, ariko icyo kibazo uburyo abantu bakibazaho nanjye niko nkibazaho, tugerageza gushaka ibisubizo yaba hagati yacu turicara tukaganira ndabizi ko n’abatoza bicara bakaganira ariko byaratuyobeye natwe."
Haruna avuga ko kuva yatangira gukina umupira ari bwo yahura n’ibihe bibi kandi bikomeye.
Ngo ntabwo yagira umukinnyi atunga agatoki, gusa yemeza ko bagiye gukomeza bicare baganirire hamwe bareba icyakorwa.

Ibitekerezo