Siporo

Turashimira APR FC cyane – Rutanga Eric

Turashimira APR FC cyane – Rutanga Eric

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Rutanga Eric, avuga ko bashimira cyane ikipe y’ingabo z’igihugu kuba yarabatije rutahizamu Sugira Ernest kuko ari umukinnyi bari bakeneye.

Tariki ya 30 Ukuboza 2019, ni bwo ikipe ya APR FC yafashe umwanzuro wo gutiza uyu rutahizamu muri mukeba, ni nyuma y’amezi 2 ari mu bihano.

Ku mukino we wa mbere yaraye akiniye Rayon Sports, yayifashije kwegukana amanota 3 atsinda Gasogi United igiteo 1-0.

Nyuma y’uyu mukino, kapiteni w’iyi kipe, Rutanga Eric yavuze ko bashimira APR FC kuba yarabatije uyu musore kuko ari umwe mu bakinnyi bazabafasha cyane.

Yagize ati“Sugira ni umukinnyi mwiza cyane, ndetse tukaba tunashimira APR FC kuba yaraduhaye Sugira, yaje tumukeneye ntabwo nabeshya, twari tumaze gutakaza rutahizamu nka Sarpong, tuba tubonye Sugira ni umukinnyi mwiza namwe mwabibonye ndabona azadufasha muri iyi mikino yo kwishyura.”

Sugra Ernest akaba yaratijwe muri Rayon Sports mu gihe kingana n’amezi 6, nyuma ya shampiyona ni ukuvuga umwaka w’imikino wa 2019-2020 urangiye, byitezwe ko azasubira muri APR FC.

Umukino we wa mbere yahise anabahesha intsinzi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • sibomana theogene
    Ku wa 6-01-2020

    ubuturatangiye ubunfi phase retour nibwo abatangiye neza baba barushye kuko bababarakoresheje imbaraga nyinshi ikindi bibeshya ko ibintu babigezeho bagatsikira mugihe abandi bababarajwe ishinga no kuvanamo ikinyura cyamanota babuze ndetse nokugera kumwanya wa mbere ngo batware igikombe aha rero rayon sport bayitege ooooooooyeeee

IZASOMWE CYANE

To Top