Umuririmbyi Uwitonze Clementine ukunzwe cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, yatumiwe mu Buholandi, azataramira abazitabira ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.
Tonzi amaze iminsi akora ibikorwa byo gufasha abana bafite ubumuga biciye mu muryango yashinze witwa ‘Birashoboka Dufatanyije’. Aheruka gufasha ababa mu kigo ‘Humura’ i Ndera, yashyiriye abana ibibatunga, ibikoresho by’isuku n’ibindi nkenerwa bakoresha mu buzima busanzwe.
Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu Buholandi bizaba kuri uyu wa Gatandatu itariki ya 16 Werurwe 2019, byateguwe n’umuryango Iby’Iwacu, bizabera muri Hilton Hotel.
Tonzi wamaze gufata indege yerekeza mu Buholandi yanditse kuri Instagram agaragaza ko akumbuye guhura n’abantu bo muri iki gihugu ndetse ko ‘bazatarama bigatinda’.
Mbere yo gufata indege yavuze ko abamutumiye abatuye amagambo yo muri Bibiliya aboneka muri Zaburi 150.
Tonzi yaherukaga gufasha abana bafite ubumuga biciye mu muryango yashinze
)
Ibitekerezo