Tom Close yavuze byinshi ku mwana barera n’undi bitegura kubyara
Umuhanzi akaba n’umuganga w’umwuga Dr. Muyombo Thomas wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya Tom Close yavuze byinshi ku mwana batoye bakamurera nk’uwabo ndetse n’undi bitegura kwibaruka mu gihe kiri imbere.
Tom Close washakanye na Tricia ntibakunze guhisha amwe mu mabanga y’ubuzima bw’umuryango wabo nk’uko bamwe mu byamamare babigenza. Tricia aherutse gushyira ifoto kuri Instagram agaragaza ko atwite anandikaho ko ari ibintu byiza iyo ufite umugisha unategereje undi.
Aganira n’Isango Star ejo hashize ku wa 5 Ugushyingo 2019, Tom Close yavuze ko gushyira hanze amwe mu mabanga y’ubuzima bw’umuryango wabo atari bibi kuko hari igihe abantu bamwe bigira ku bandi.
Yagize ati “Iyo ubyaye abana baba ari umugisha kuko iyo ucanye itara ntiwaritwikira ngo ritamurika, hari igihe abantu bagira ibyo bigira ku bandi ni yo mpamvu tutabigira ubwiru. Gusa ntabwo tubishyira hanze byose kuko hari ibiba bireba Umuryango wacu gusa.”
Tom Close na Tricia baritegura kwibaruka umwana wa gatatu akaba n’uwa kane kubera undi batoye umaze kugira amezi atandatu y’amavuko kuri ubu barera nk’uwabo.
Abajijwe niba nyina w’umwana barera aramutse abonetse akemera ko yakoze amakosa agasaba imbabazi ngo bamuhe umwana we, Tom Close yavuze ko ntacyababuza kumumuha kuko urusha nyina w’umwana impuhwe aba ashaka kumurya.
Ati “Mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘Urusha nyina w’umwana impuhwe aba ashaka kumurya’, nyina aramutse abonetse ni we waba uri mu buryo bwiza bwo kumukunda, n’iyo haza se agaragaza ibimenyetso byemeza neza ko ari se twamumuha gusa nkamusaba gukomeza kumwitaho.”
Tom Close yavuze ko uyu mwana bitegura kubyara azaba ari uwa nyuma kuko bumvikanye kutarenza abana bane.
Tom Close yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana ku itariki ya 30 Ugushyingo 2013 mu rusengero rwa EAR Mutagatifu Etienne ruherereye mu Murenge wa Nyarugenge ahazwi nko mu Biryogo.
Ku wa 16 Kanama 2014 babyaye umukobwa w’imfura bamwita Ineza Ella, muri Kanama 2017 bibaruka umuhungu w’ubuheta bise Elan, muri Kamena 2019 babona undi mwana w’umuhungu wa gatatu watoraguwe i Nyagatare ku muhanda bemera kumurera nk’uwabo bwite.

Ibitekerezo
Ruth
Ku wa 7-11-2019Tom we Imana yabahuje na Tricia yari yabibonye uwo mutima muzawuhorane
Urukundo
Ku wa 6-11-2019Tom uri umuntu mwiza utangaje urugero rwiza! Tukwigiraho turi benshi.
Niyigaba. Eric
Ku wa 6-11-2019Tom jyewe. Ngukunda. Birenze kko nawe. Urarenze