Tom Close yahaye ubutumwa bukomeye umugore we Niyonshuti Ange Tricia kuri uyu wa 8 Werurwe 2019, umunsi mpuzamahanga Isi yihariye umugore.
Tom Close uheruka gusohora indirimbo ‘Ni wowe ndeba’ yanditse ubutumwa bukomeye kuri uyu munsi wahariwe umugore abwira Tricia Niyonshuti bamaranye imyaka itanu ko ari umuntu w’agaciro gakomeye kuri we.
Mu kubwira Tricia uburyo ari umuntu udasanzwe mu buzima bwe, Tom Close yakoresheje ifoto ye atwite umwana wa kabiri imfura yabo Ella irimo kumusoma.
Yashimangiye ko iyo foto isobanuye byinshi ku muryango wabo. Yagize ati “Urukundo rw’ubuzima bwanjye Tricia ndetse nanjye mutoya. Nahisemo iyi foto kugira ngo nshimangire uburyo wampaye ibyishimo kuba waribarutse abana bacu babiri. Twese uko turi bana turi mu ifoto imwe.”
Tom Close yasabiye umugisha Tricia ndetse n’uwamwibarutse, yagize ati “Imana iguhe umugisha Tricia ndetse n’inda yakubyaye.”
Tom Close na Tricia bamaranye imyaka igera kuri itanu, ubu bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ineza Ella ndetse n’umuhungu witwa Ellan. Bombi basezeranye imbere y’Imana ku wa 30 Ugushyingo 2013.

Ibitekerezo