Umunyarwenya wo muri Kenya ukomeye ku rwego rwa Afurika, Eric Omondi yegukanye ibihembo bibiri mu irushanwa rya ‘African Entertainment Awards USA’ (AEAUSA) mu gihe, abahanzi nyarwanda, The Ben na Meddy bo batashye amara masa.
Ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya gatanu, byatangiwe mu Mujyi wa New York ahitwa New Jersey mu nyubako ya Kupfrian Hall Jim Wise mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2019.
Ni ibirori byayobowe n’umunyarwenya Eric Omondi, Anita Fabiola na Nyla Tamin. Ababyitabiriye kandi basusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Miri Ben-Ari wegukanye Grammy Award, Morachi Yobass, Chetekela, Etoo Tsana, S dubbz, Ms. Bodega, Nandy n’abandi.
Umunyarwenya Eric Omondi wari no mu bayoboye ibi birori yegukanye ibihembo bibiri ari byo ‘Best Comedian Africa (Umunyarwenya mwiza muri Afurika]) ndetse na ‘African King of Comedy’. Yahise yandika kuri instagram, ati: “Uwari Perezida ubu ni umwami.”
The Ben na Meddy kimwe n’abandi bahanzi bo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru ya Afurika bari bahataniye igihembo mu cyiciro cy’umugabo mwiza w’umuhanzi ‘Best Male Artist’.
Abo bahanzi ni Omary Faraji Nyembo [Ommy Dimpoz], Eddy Kenzo wo muri Uganda, Piksy Malawi, Harmonize wo muri Tanzania, Aka, Rayvanny ari na we wegukanye iki gihembo, Jose Chameleone wo muri Uganda na OC Osilliation.
Idris Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo yegukanye igihembo mu cyiciro cya ‘Best African Entertainer’ yari ahanganye na Davido, Wizkid, Diamond Platnumz n’abandi. Diamond Platnumz yegukanye igihembo mu cyiciro cya ‘Best Collaboration’ kubera indirimbo yakoranye na Miri-Ben-Ari-Baila.
Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yahawe igihembo cy’icyubahiro nka Perezida w’umwaka wa 2019, umunyabigwi mu muziki Oliver Mtukudzi witabye Imana na we yahawe igihembo cy’icyubahiro.
Ibihembo bya ‘African Entertainment Awards USA’ bihabwa abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro baturuka ku mugabane wa Afurika bitwaye neza kurusha abandi mu muziki.
Hahembwa abakora injyana ya Hip Hop, indirimbo ifite amashusho meza, umuhanzi mwiza w’umwaka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, umu Dj mwiza, umuhanzi uririmba mu rurimi rw’Igifaransa, umuhanzi ukizamuka, umunyamideli mwiza w’umwaka, umunyarwenya w’umwaka n’abandi.

Ibitekerezo