Umunyamideli Teta Sandara nyuma y’umwaka ategurira ibitaramo mu kabari ka Hideout ko muri Uganda mu mujyi wa Kampala, yamaze kuba yahagarikwa bitewe n’imyitwarire ye ubuyobozi bw’aka kabari buri gukemanga.
Uyu mukobwa uri mu rukundo n’umuhanzi Weasel wo mu itsinda rya Good Life, yatangiye gukorera muri aka kabari muri 2018, aho yakoreragamo igitaramo buri wa Gatatu yise ’Wednesday Boss Lady’.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Teta Sandra yashyizeho itangazo mu rurimi rw’icyongereza avuga ko bahisemo guhagarika iki gitaramo cya ’Wednesday Boss Lady’ yakoreraga muri Hideout, ahandi agiye kukimurira azahavugaa mu minsi ya vuba.
Yagize ati"MISSTEE CREATIONS and MARKETING irifuza kumenyesha abakiriya bayo bose ko igitaramo cyacu cy’Ijoro ry’uwa Gatatu ’Wednesday Boss Lady’ cyaberega kuri Hideout Lounge Lugogo cyahagaze kuva tariki ya 18 Nzeri 2019, ahandi kigiye kubera muzahamenyeshwa."
Uyu mukobwa akaba yashimiye aka kabari ka Hideout mu gihe cy’umwaka bamaze bakorana.
Bivugwa ko aka kabari ariko kafashe iya mbere gahitamo gutandukana n’uyu mukobwa bitewe n’imyitwarire ngo idasanzwe yari amaze iminsi agaragaza bivugwa ko yabangamiraga abakiriya.

Ibitekerezo