Imyidagaduro

Tanasha yeruye ko atigeze amenya Zari

Tanasha yeruye ko atigeze amenya Zari

Iteranamagambo rirakomeje hagati y’igice gishyigikiye Diamond Platnumz na Zari Hassan wahoze ari umugore we, buri ruhande rufite umujinya wihariye.

Diamond uherutse gusohora indirimbo nshya yise ‘The One’, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2019 yakoreye ikiganiro kuri Radio ye Wasafi Radio avugiramo ibintu atigeze atangaza by’umwihariko ku mubano we na Zari.

Yahishuye bwa mbere ko Zari Hassan ari umugore urangwa n’imico mibi, ngo yamuciye inyuma kenshi bakibana, uburyo yamwimye abana akamubuza kongera kuvugana na bo kuva yakwimukira muri Afurika y’Epfo n’ibindi.

Mu byarakaje Zari na we agasubizanya umujinya, ni aho Diamond yavuze ko uyu mugore yamucaga inyuma agakururana n’umugabo wamutozaga muri ghym, uburyo yakundanaga na Peter Okoye wo muri P Square ndetse ngo hari n’abandi bahanzi yaryamanaga na bo undi akihangana.

Zari mu gusubiza Diamond yavuze ko nta kuri na mba kuri mu byo yavuze ndetse ngo byaba bitangaje hagize umuntu wizera ibyo yavuze mu gihe yihakanye inshuro nyinshi abana yagiye abyara.

Uyu mugore kandi yakomoje kuri Tanasha usigaye akururana na Diamond. Zari yakomeje agira ati “Ubu uwahoze ari umukunzi wanjye asigaye abwira umukunzi we mushya uburyo nari mubi undi na we akamugirira impuhwe. Ubu yumva ko yabonye umutagatifu. Ibicucu bibiri…”

Ibi byarakaje Tanasha. Kwitwa igicucu byababaje Tanasha gusa mu gusubiza Zari yirinze gukoresha amagambo aremereye nk’ayo yabwiwe kuko ngo ‘icyo ashyize imbere ni ugukora ibyiza gusa’.

Yongeyeho ko adashobora kubwira nabi umugore atigeze amenya.

Yagize ati “Murabizi sinkunda kuvuga, keretse iyo mbisabwe. Ntabwo navuga nabi umuntu ntazi. Icyo nshyize imbere ni ineza. Ntabwo nasuzugura umugore ntigeze mpura na we kandi ntazi. Nta mpamvu y’urwango.”

Ubu, hagati ya Diamond na Zari inzigo yabaye nshya. Igice cy’abafana ba Diamond bamurwanirira ku mbuga nkoranyambaga bari koherereza ibitutsi Zari, ku rundi ruhande nabwo bikaba uko.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • elyseniyongabire
    Ku wa 25-04-2019

    zari arihangana cyane kuko yaravanzwe kandi yongera arirukanwa ariko abaririmvyi Niko bameze nibake bahazwa numugore umwe harya na tanasha ntarye aryame kuko umugabo ntamenyerwa kandi ninkuko numwana wuwundi ahinduka dans quelque minutes ahaaa eeee gusa diamonde asante saaana kuba wankuriye hormonize mubuzima kukabije yararimwo ukamupandisha ju nikintu nakunze cyane kandi nawe ntiwumvuko diamonde ndagukunda vyakuni uwa hariko munguwe hormonize ubijuwe me kabs walahi unaniwa san

IZASOMWE CYANE

To Top