Imyidagaduro

Supersexy yatandukanye n’Umunyamerika bari bamaranye imyaka itanu

Supersexy yatandukanye n’Umunyamerika bari bamaranye imyaka itanu

Supersexy Nana, umwe mu banyarwandakazi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe yaciye amarenga ku ndunduro y’umubano we n’umugabo w’Umunyamerika bari bamaze igihe barushinze.

Yabitangarije kuri Instagram ye, yanditseho amagambo agaragaza ko yari arambiwe urushako, yerekana ko nta mpeta n’imwe ikiri ku kiganza cye, ashimangira ko yari amaze igihe bimuremereye ku mutima.

Supersexy Nana ntiyigeze yerura impamvu nyirizina yatumye ashwana n’umugabo we. Yari amaze igihe atangariza kuri urwo rubuga ko rimwe na rimwe abuzwa kwisanzura bikozwe n’uyu mugabo.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Werurwe 2019, yanditse ati “Kurira nta kibazo mu gihe biri ngombwa. Ariko ugomba guhagarara vuba na bwangu, hanyuma ugafata umwanzuro ku cyo gukora.”

Yongeye ati “Ndi guhisha ibyo niyumvamo ariko naniwe guhisha ibiri mu ntekerezo zanjye. Ndambiwe uru rugo.”

Yabishimangiye mu buryo bw’amashusho atiyerekana avuga ko amaso ye yabyimbye, mu ijwi rye yemeza ko nta wamwamwinjiriye muri konti noneho, kandi ibyo avuga atari ibihuha nubwo nta byinshi ari butangaze.

Uyu mugore wamamaye cyane abikesheje imbuga nkoranyambaga avuga ko azajya aza mu Rwanda aje gusura umuryango we ariko ngo ‘ntazahatura ukundi’.

Supersexy amaze kwamamara mu Rwanda no mu karere, izina rye ryamaze kuba ikimenyabose ndetse umubare w’abamukurikira waratumbagiye mu buryo bukomeye ku buryo afite abarenga ibihumbi 269 kuri Instagram.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top