Super Manager yahishuye ikinyoma kimwe yabeshye abanyarwanda(VIDEO)
Umuhanzi w’umunyarwanda unakora akazi ko kugurisha abakinnyi, Super Manager avuga ko ikinyoma kimwe yabenshye abanyarwanda ari uko yababwiye ko aryama kandi atajya aryama aba ari maso amasaha 24/24.
Super Manager ni umwe mu bantu benshi bafata nk’umunyadushya ndetse ntibemere ibyo avuga kuko biba binagoye kubyumva.
Nka bimwe mu byo yatangaje benshi bakabifata nk’ibihuha harimo nko kuvuga ko yasimbutse iberere rya Bigogwe no kuva Kigali akagera Nyagatare n’amaguru.
Ibi ni bimwe yatangaje abantu benshi bavuga ko abeshya atigeze abikora ahubwo bakemeza ko aba ashaka kuzamura izina rye.
Mu kiganiro na ISIMBI yashimangiye ko ibyo yavuze byose atabeshye ahubwo ikintu kimwe yabeshye abanyarwanda ari uko yavuze ko aryama kandi atajya aryama.
Yagize ati“ikinyoma kimwe cyonyine nabeshye abanyarwanda ni uko nababwiye ko njya ndyama kandi ubundi sinjya ndyama mpora ndeba amasaha 24/24.”
Gusa ibi na byo n’ubwo abivuga ntabwo abantu babyumva kuko nta muntu ushobora kubaho ataryamo.
Uyu mugabo kandi yavuze ko abanyarwanda bose bamuzi ndetse ko uwabihakana ari nk’umusilamu waba utemera intumwa y’Imana Mohammed.
Reba ikiganiro na Super Manager
)
Ibitekerezo
Kabasele ya Mpanya
Ku wa 5-05-2020Yewe nta tandukanyirizo hagati yo kuba yaravuye i Kgl mpaka Nyagatare no kuba yarasimbutse ibere rya Bigogwe.
Bigasegurwa no kwiyunga ko yabeshye ko aryama kandi atajya agoheka na mba, nabyo ntakibyemeza.
Gusa niba atajya aryama nawo ni uguhangayika.( Imana ikomeze imufashe nawe siwe)

Habimana john
Ku wa 3-05-2020Super manager ndamukunda cyane
Habimana john
Ku wa 3-05-2020Super manager ndamukunda cyane