Sugira Ernest nyuma yo gusoza ibihano yafatiwe na APR FC, iyi kipe y’ingabo z’igihugu yamutije muri Police FC mu gihe cy’amezi 6.
Tariki ya 24 Ukuboza 2019, Sugira Ernest nibwo yasoje ibihano by’amezi 2 yari yafatiwe n’iyi kipe akina mu Intare FC (ikipe ya kabiri ya APR FC).
Uyu rutahizamu akaba yarashinjwaga n’umutoza mukuru, Adil kudashyira umutima ku kazi, gukora ibinyuranye n’ibyo amubwira n’ibindi.
Nyuma y’uko asoje ibihano yafatiwe n’ikipe, umutoza yatangaje ko kugaruka mu ikipe ari icyemezo kizafatwa n’ubuyobozi ariko we akaba ntawe akeneye kuko afite abandi ba rutahizamu batsinda.
Amakuru agera ku kinyamakuru Isimbi, yemeza ko ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwamaze kumutiza muri Police FC mu gihe cy’amezi 6 ari nayo yari asigaje muri APR FC.
Sugira Ernest yinjiye muri APR FC muri 2017 ariko ntiyagize amahirwe yo kuba yakinira iyi kipe igihe kinini kuko yahise agira imvune yatumye amara imyaka 2 adakina.

Ibitekerezo
RUTABANA
Ku wa 29-12-2019Mwatubwira Amakuru Avungwa Murireyo
thx
Ku wa 28-12-2019Munkuru wandika ujye ukosora amakosa y’imyandikire cyangwa mbere yo gutangaza inkuru jya ubanza uyisome urebemo amakosa uyakosore, thx