Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo AS Kigali yasubukuye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25, bamwe mu bakinnyi bayitabiriye barimo Sugira Ernest ariko ntiyemererwa gukorana n’abandi.
Uyu rutahizamu umaze iminsi nta kipe afite, yari yaje kugerageza amahirwe ngo arebe ko AS Kigali yandikiyemo amateka yamufata.
Gusa ntabwo byagenze neza kuko ubwo bari ku ruziga mbere yo gutangira imyitozo, Team Manager w’iyi kipe, Bayingana Innocent yabwiye abakinnyi ko umukinnyi utambaye impuzankano z’ikipe kandi akaba ataravuganye n’ubuyobozi ko yava mu bandi akigira hanze.
Sugira Ernest ni ko guhita akurwa mu bandi ntiyakora imyitozo y’uyu munsi, gusa amakuru avuga ko ejo ashobora kuzemererwa gukorana n’abandi.
AS Kigali ikaba yasubukuranye imyitozo n’abakinnyi 21 harimo 8 bashya benshi muri bo bari mu igeragezwa.

Ibitekerezo