Imyidagaduro

Suge Knight yavuze isano y’urupfu rwa Nipsey na 2Pac

Suge Knight yavuze isano y’urupfu rwa Nipsey na 2Pac

Suge Knight wahoze umujyanama w’abaraperi bakomeye, yavuze ko umuraperi Nipsey Hussle uherutse kwicwa arashwe yazize gukurikiza amategeko ku buryo bukabije kimwe na Tupac Shakur.

Uyu mugabo uri mu gihome avuga ko abaraperi benshi bafite ikibazo cy’uko iyo bamaze gukira bakomeza kuba mu gace bakuriyemo, kuzuye urugomo.

Ati “Abahanzi benshi nka nyakwigendera Nipsey bafite ikibazo kimwe n’icyo nari mfite. Dukurikiza amategeko ku rugero abo mu gace dutuyemo bafata nko gukabya.”

Suge Knight yakuriye mu gace ka Compton mu mujyi wa Los Angeles ariko amaze gukura arimuka, akajya agaruka aje gusura inshuti ze gusa.

Nipsey Hussle yishwe ku ya 31 Werurwe, ari ahitwa Crenshaw. Polisi ivuga ko umusore witwa Eric Holder w’imyaka 29 ari we wamurashe amuziza amakimbirane bafitanye.

Knight avuga ko urupfu rwa Nipsey rwamwibukije urwa Tupac Shakur nawe warasiwe mu mujyi wa Las Vegas mu 1996.

Ati “Mbona Nipsey yarashakaga gukurikiza imigenzereze ya Tupac.”

Yishimiye ko kwicana hagati y’amabandi mu mujyi wa Los Angeles byagabanutse.

Ati “Ikiza ni uko ama gang ari kwishyira hamwe… dushobora gukomera kurushaho turamutse twishyize hamwe.”

Suge Knight yakatiwe gufungwa imyaka 28 ahamwe n’icyaha cyo kwica Terry Carter yagongesheje imodoka ye muri 2015.

Ni umwe mu bashinze inzu y’umuziki ya Death Row Records yazamukiyemo ibyamamare nka Snopp Dogg, Tupac na Dr. Dre.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top