Sibomana Patrick Papy na Yanga Africans bahuye nuruva gusenya, inzuki zabirukanye mu kibuga
Mu mukino ikipe ya Yanga Africans ikinamo umunyarwanda, Sibomana Patrick Papy yatsinzemo Iringa United ibitego 4-0, umukino waje guhagarara iminota 5 yose kubera inzuki zinjiye mu kibuga maze abakinnyi n’abasifuzi bakagisohokamo.
Hari mu mukino w’igikombe cy’igihugu wabereye kuri Uhuru Stadium ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 21 Ukuboza 2019.
Umukino waje guhagarara ku munota wa 52 ubwo inzuki zinjiraga mu kibuga zikabuza abakinnyi n’abasifuzi umutekano, bakabanza kuryama hasi bose.
Nyuma y’uko abakinnyi bose baryamye hasi ndetse n’umusifuzi, bashize akanya umusifuzi yahise asifura abasaba gusohoka mu kibuga kugira ngo inzuki zitabarya.
Umukino waje gukomeza nyuma y’iminota 5 inzuki zivuye mu kibuga, umukino waje kurangira ari ibitego 4-0.
Igitego cya mbere cyatsinzwe na kapiteni w’iyi kipe, Papy Tshishimbi ku mupira yari ahawe na Deus Kaseke ku munota wa 7, Sibomana Patrick yatsinze icya kabiri ku munota wa 9, ku munota wa 38 Lamine Moro yatsinze igitego cya 3 kuri koruneri yari itewe na Sibomana, hari mbere y’uko ku munota wa 69 David Molinga atsinda igitego cya 4 ku mupira yari ahawe na Sibomana Patrick Papy.

Ibitekerezo