Imyidagaduro

Sherrie Silver yashimye iterambere u Rwanda rugezeho nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Sherrie Silver yashimye iterambere u Rwanda rugezeho nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Umubyinnyi w’umunyarwanda wabigize umwuga Sherrie Silver ndetse akaba na Ambasaderi muri Loni w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), yatanze ubutumwa bujyanye no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima iterambere u Rwanda rugezeho nyuma y’ihagarikwa ryayo.

Ibi Sherrie Silver yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram aho yavuze ko ubu bwicanyi bwasize icyaha gikomeye ku kiremwa muntu ku Isi biturutse ku ngengabitekerezo mbi zayoboye bamwe mu gukora amahano bakica inzirakarengane.

Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yasize ibara ryirabura ku kiremwa muntu. Abantu bayobowe nabi kwishora muri iki gikorwa cya kinyamaswa, ku rundi ruhane urubyiruko rwari ruyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame rwarwaniye gushyira umusozo kuri aya marorerwa. Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 25, turishimira izuka no kwiyubaka k’u Rwanda nk’igihugu byashibutse mu gukomera kw’abagituye, imitima ibabarira, turanaha icyubahiro abishwe.”

Yakomeje agira ati “Nishimiye kubona aheza igihugu cyanjye kigeze, nk’Umuvugizi wa Loni/IFAD ku rubyiruko rutuye mu cyaro, ndashishikariza urubyiruko rw’iki gihe gukuramo isomo tureke kuvuga ngo ‘Ntibizasubira’ nk’ijambo gusa ahubwo bibe ingiro. Ntibizasubira.”

Sherrie Silver yavukiye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda mu 1994, nyuma mu 1999 aza kwimukira mu Bwongereza aho abana na nyina. Ni umubyinnyi ubikora by’umwuga ndetse akabihuza no gukina film, yakinnye muri Africa United. Mu bundi buzima akora ibikorwa byo gufasha abana bavuye ku muhanda.

View this post on Instagram

Never Again!! 🇷🇼🙏🏿🕯

A post shared by Sherrie Silver - African Queen (@sherriesilver) on

Uyu mukobwa amaze igihe gito yigaragaje ku rwego rw’Isi biturutse ku mibyinire yihariye yerekanye mu ndirimbo ‘This Is America’ ya Childish Gambino yabiciye bigacika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ikegukana ibihembo byinshi bikomeye birimo ibya MTV biturutse ku buhanga bwe mu mbyino.

Sherrie Silver yaherukaga mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yari yaje gusangira iminsi mikuru n’abana batishoboye no gukurikirana iby’abo afasha babaga mu bukode kuri ubu akaba yarabaguriye inzu iherereye mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge.

Ibi bikorwa byo gufasha kuva mu mwaka wa 2016. Yafashe aba bane (abahungu batatu n’umukobwa umwe) babaga ku muhanda, abashakira inzu n’umuryango nawo utari wishoboye uzajya ubitaho. Ibikorwa byo gufasha abikorera no mu bindi bihugu birimo na Nigeria.

Sherrie Silver yashimye iterambere u Rwanda rugezeho nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Uyu mubyinnyi akora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gushyira abana bavuka mu miryango itishoboye mu mashuri. Uyu ateruye ni uheruka witwa Kayira
Sherrie Silver aherutse kubonana na Papa Francis
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top