Imyidagaduro

Sheila Gashumba yasize se wamubuzaga kwegerana n’abasore

Sheila Gashumba yasize se wamubuzaga kwegerana n’abasore

Sheila Gashumba yatunguranye asezera iwabo ajya kwibana mu nzu, ibi byavugishije benshi mu bashinjaga umubyeyi we kumubuza kwegerana n’abasore.

Sheila Gashumba, ni umunyamakuru uzwi cyane muri Uganda. Ni mwene Gashumba Frank, umuherwe ukomeye muri Uganda ariko ufite imizi mu Rwanda.

Inkuru y’uko uyu mukobwa w’imyaka 22 afuhirwa na se yatangiye gusakara cyane mu 2014 kubera uburyo se yamucungishaga ijisho mu buryo bukomeye mu gitaramo Bebe Cool yakoze icyo gihe.

Nyuma y’iki gitaramo, n’ibindi birori byose Sheila Gashumba yitabiraga yabaga akenshi aherekejwe n’umubyeyi we ku buryo yarindaga asubira mu rugo nta musore ubashije kumwegera.

Sheila Gashumba wanayoboye ibirori byo gutora Miss Rwanda 2014, yaafashe umwanzuro ukomeye ava iwabo mu rugo ajya kwibana muri Ghetto ahitwa Naguru nk’uko Chimp Reports yabyanditse.

Uyu mukobwa uzwi kuri NTV mu kiganiro The Beat yagiye kwibana nyuma y’uko hashize iminsi havuzwe umwiryane hagati ye na Gashumba wamushyiragaho amananiza ku buryo nta bwinyagamburiro na buke yari afite nk’inkumi.

Mu mezi abiri ashize, hasohotse inkuru muri Uganda yavugaga ko uyu muherwe yakubise Sheila Gashumba inshyi amuziza imyitwarire mibi mu rugo. Icyo gihe Gashumba Frank yavuze ko “Nta muntu ukwiye kwishyira hejuru mu rugo rwanjye.”

Yongeyeho ati “Mu rugo rwanjye nta demokarasi ihari kuko nta muntu wantoreye kuba umubyeyi wa Sheila. Iwanjye nshyiraho amategeko kandi akubahirizwa uko ari.”

Iby’uko Gashumba yari asigaye akubita umukobwa we aherutse kubihakana mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru. Yashimangiye ko atigeze abuza Sheila “kubaho yigenga”.

Ati “Icyo ni ikinyoma. Ikinyoma kimenyekana vuba, ariko burya ukuri kuratinda ariko kukigaragaza. Ntabwo nigeze numva Sheila ambwira ko ashaka kujya kubaho wenyine.”

Gashumba asanzwe avugwaho gufuhira uyu mukobwa we

Sheila ntaragira icyo avuga kuri aya makuru y’uko yasezeye se akajya kubaho ubuzima bwo kwigenga.

Sheila Gashumba ngo yahisemo kujya kwibana
Sheila Gashumba asanzwe ari umunyamakuru kuri Televiziyo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top