Ihangana rya Sheebah Karungi na Cindy Sanyu ryafashe intera ikomeye, buri umwe hagati y’aba bagore bakomeye mu muziki aracisha mugenzi we bugufi mu mvugo zo kwibasirana.
Mu minsi ishize Cindy yibasiye uyu mugenzi we yemeza ko nta buhanga na mba afite mu kuririmba, bibyara amahari hagati yabo. Sheebah we yamusubije avuga ko akeneye kumwegera akamuha inama ngo arebe ko hari aho yakwigeza mu buzima.
Mu kiganiro Sheebah yagize kuri televiziyo, yavuze ko adashaka gukomeza gucyocyorana na mugenzi we ahubwo ngo bakwiye gufashanya ndetse bagatezanya imbere.
Yagize ati “Nubatse umuturirwa muri Munyonyo, ndashaka ko Cindy anyigisha kuririmba nanjye nkamufasha kubona ikibanza, akagura ubutaka muri Munyonyo hanyuma akubaka inzu ye. Ibyo nibyo byo kugeraho twese twifuza.”
Aya magambo ya Sheebah yafashwe nk’ayo kwihenura kuri mugenzi we Cindy Sanyu amubwira ko nubwo amushinja ubuswa mu kuririmba atamurusha kubibyaza amafaranga.
Ug Blizz yatangaje ko Cindy yamusubije amubwira ko kubaka inzu atari yo ntego ya mbere afite mu buzima bwe ahubwo ashaka kugira ubucuruzi runaka bwe bwite.
Ati “Intego yanjye yari ukubakira mama wanjye inzu, narabikoze, Sheebah ntazi kuririmba kandi akeneye ubufasha aho kunyibasira mumureke ajye kwitoza kuririmba.”
Cindy Sanyu, Lilian Mbabazi na Jackie Chandiru bagacishijeho mu myaka ya 2005-2008 ndetse icyo gihe Blu*3 bari bahuriyemo ryari rimwe mu matsinda yari akunzwe cyane mu ndirimbo nka Burn, Hitaji, Sanyuka Nawe, n’izindi nyinshi. Uko ari batatu baratandukanye, buri wese asigaye akora umuziki ku giti cye.
Karungi Sheebah we avuka kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’Umugandekazi ufite inkomoko muri Ankole. Muri 2012 Sheebah yaje kuba i Kigali aho yakoreraga ibitaramo muri The Manor Hotel i Nyarutarama, ubu uyu mukobwa ni umwe mu bagezweho muri Uganda.

Ibitekerezo