Shampiyona irakomeza muri weekend, abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 14
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, umwaka w’imikino wa 2019-2020, irakomeza mu mpera z’iki cyumweru aho umukino witezwe na benshi ari uwo Rayon Sports igomba kwakiramo Mukura VS i Nyamirambo.
Ni imikino y’umunsi wa 14, izakinwa ku wa Gatandatu ndetse no ku Cyumweru.
APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona izakina tariki ya 14 Ukuboza 2019 aho izasura Heroes FC ku kibuga cyo mu Bugesera.
Bukeye bwaho ku Cyumweru, Rayon Sports ya kabiri izakira Mukura VS kugeza ubu iri ku mwanya wa 4, ni umukino witezwe na benshi ndetse ni nawo mukino ufatwa nk’uw’umunsi.
Undi mukino ukomeye ni uwo ikipe ya Kiyovu Sports izakiramo Police FC kuri Stade Mumena ku Cyumweru.
Abakinnyi 3 bonyine nibo batamerewe gukina umunsi wa 14 bitewe n’amakarita y’imihondo babonye mu mikino yatambutse, abo barimo Nizeyimana Mirafa wa Rayon Sports.
Dore gaunda yose y’umunsi wa 14
Tariki ya 14 Ukuboza 2019
Gasogi United vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15h00)
Heroes FC vs APR FC (Stade Bugesera, 15h00)
Gicumbi FC vs Bugesera FC (Stade Mumena)
Tariki ya 15 Ukuboza 2019
Rayon Sports FC vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15h00)
Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane, 15h00)
SC Kiyovu vs Police FC (Stade Mumena, 15h00)
Sunrise FC vs Marines FC (Stade Nyagatare, 15h00)
Espoir FC vs AS Muhanga (Stade Rusizi, 15h00)
Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 14
1. Nizeyimana Mirafa (Rayon Sports FC)
2. Muganza Isaac (Gasogi United)
3. Kyambadde Fred (Espoir FC)
Urutonde rwa shampiyona nyuma y’umunsi wa 13

Ibitekerezo